issa
Kigali: Polisi yafatanye abagabo babiri ibilo 31 by’urumogi

Aug 10, 2025 - 11:34
 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri batwaye kuri moto ibilo 31 by’urumogi.

Aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Rusoro mu Karere ka Gasabo ku wa 9 Kanama 2025.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.

Aba bagabo b‎akimara gufatwa, batangaje ko urwo rumogi barukuye mu Karere Ka Kirehe ruvuye muri Tanzania bakaba bari barujyanye mu Karere ka Muhanga, barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabahemba.

‎Umwe muri aba bagabo niwe nyiri moto akaba ayikoresha akazi ko gutwara ibiyobyabwenge by’urumogi kuko atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk’ibi. Avuga ko iyo uru rumogi arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150 Frw, mugenzi we wari ufashe umufuka we akaba yari guhabwa ibihumbi 50 Frw.

‎Aba bagabo bakorewe amadosiye kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse ibikorwa byo gufata abo bakoranaga bikaba byatangiye.

‎Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge bagirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

‎Polisi y’igihugu yavuze ko itazihanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge.

Iti “Tuributsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, dutangira amakuru ku gihe dukumira icyaha kitaraba.”

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Aug 10, 2025 - 13:07