Perezida Suluhu yatangije gahunda yo kwiyamamariza manda ya kabiri
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yatangije ku mugaragaro gahunda yo kwiyamamariza manda ya kabiri, afata impapuro z’iyamamaza ku mwanya wa Perezida w’igihugu abisikana n’ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) i Dodoma.
Perezida Samia yari aherekejwe n’umukandida wungirije ku mwanya wa Visi Perezida, Amb. Dr. Emmanuel Nchimbi, ku wa Gatandatu, ubwo yakiraga izo mpapuro ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biherereye mu murwa mukuru, akomeza ajya ku cyicaro gikuru cya CCM aho yakiriwe n’imbaga y’abanyamuryango b’ishyaka n’abaturage benshi.
Yagize ati "Ndashimira bagenzi banjye bo muri CCM ndetse n’abatuye Dodoma bose kunyakira neza nyuma yo gufata impapuro zo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida w’Igihugu cya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya,"
"Igihe nikigera, tuzasura abaturage tubasobanurire ibyo twagezeho n’ibyo duteganya gukora mu myaka itanu iri imbere, mu gihe dusaba uburenganzira bwo gukomeza kuyobora igihugu cyacu."
Amatora rusange muri Tanzaniya azaba ku wa 29 Ukwakira 2025.
Perezida yasabye ko haba ubumwe n’imikoranire myiza mu gihe cyo kwiyamamaza, asaba Abanya Tanzania gukomeza kurinda amahoro yakomeje kuba ishingiro ry’ituze ry’igihugu.
Ati "Ndasaba ko dukomeza kubungabunga amahoro, ubumwe n’ubusabane kugira ngo tubone intsinzi ikomeye y’ishyaka ryacu no gukomeza gukorera abaturage nk’uko babyiteze".
Suluhu, w’imyaka 65, yanditse amateka mu kwezi kwa Werurwe 2021 ubwo yabaga Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya, asimbuye Dr. John Pombe Magufuli witabye Imana bitunguranye. Icyo gihe, yari asanzwe ari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015.


Kinyarwanda
English
Swahili









