
Sud Kivu: M23 yongeye kwigarurira uduce tune tw'ingenzi
Abarwanyi ba M23, bongeye kwigarurira uturere tune two mu turere twa Kalehe na Kabare (Kivu y’Amajyepfo) kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata 2025, nyuma y’imirwano ikaze n’abarwanyi ba Wazalendo, bafatanije n’ingabo za Kongo (FARDC).
Ni imirwano yaranzwe no gukoresha intwaro ziremereye n'izoroheje, aho aba barwanyi bafashe uduce turimo Lemera, Bushaku 1, Bushaku 2 (Kalehe) na Kabamba (Kabare).
Mu mpera z’icyumweru gishize kandi nabwo habaye imirwano hagati y’izi mpande zombi aho Wazalendo yagabye ibitero bikomeye ishaka kwigarurira ikibuga cy’indege cya Kavumu.
Ni imirwano ica amarenga ko ishobora gukomeza kwiyongera n’ubwo uruhande rwa Leta ya Congo na AFC/M23 batangiye inzira y’ibiganiro bishyigikiwe na Qatar, ariko bigasa n’aho n'aho bigenda bipfuba.
Mu minsi ishize M23, iherutse gutangaza ko yakuye ingabo zayo mu gace ka Walikale mu rwego rwo gushyigikira amahoro, ariko nyuma iza kugaragaza ko ikomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro rya FARDC.