issa
Mu gihe M23 isatira Goma, Abatuye uwo mujyi bari guhungira mu Rwanda

Jan 24, 2025 - 11:36
 0

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uyu mutwe uri mu nzira ujya kubohora abaturage b’i Goma, abasaba kuza kubakira neza. Yabasabye kandi kutagira ubwoba kuko babazaniye amahoro.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Goma batangiye kugira ubwoba ko intambara ishobora kuba ibasatiriye nyuma y’aho M23 ifatiye Umujyi wa Sake uri mu Bilometero 25 gusa uvuye i Goma.

Bamwe mu baturage batangiye guhunga ku wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 ubwo M23 yafataga Sake. Icyo gihe ni nabwo FARDC, Wazalendo n’ingabo z’Abarundi batangiye gushyira imbunda ziremereye mu nkengero z’Umujyi wa Goma bazihunza Sake yamaze gufatwa.

Bamwe mubanye-Congo batuye mu Mujyi wa Goma batangiye guhungira mu Rwanda bitewe n’imirwano iri gusatira uyu mujyi ishyamiranyije Ingabo za DRC n’Umutwe wa M23.

Mu bageze i Rubavu hari abari gucumbika mu miryango yabo n’aberekeje mu macumbi.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2024, ni bwo mu Mujyi wa Goma hazindukiye urujya n’uruza rutari rusanzwe rwari urw’abantu n’imodoka zikoreye intwaro ziremereye bitera bamwe ubwoba.

Kugeza ubu M23 ni yo iri kuyobora Umujyi wa Sake uri mu Bilometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma, Sake akaba ari yo ifatwa nk’Umujyi wa Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uko gufata uwo Mujyi byatumye abaturage n’ingabo za Leta, Wazalendo n’ingabo z’Abarundi bose berekeza i Goma bashaka ahantu hari umutekano.

Uku gufatwa k’Umujyi wa Sake kandi, byatumye Leta ya Congo ihagarika ubwikorezi bw’amato yo mu kiyaga cya Kivu kubera umutekano muke.