issa
Iran yaburiye Amerika niyigabaho ibitero

May 12, 2026 - 10:22
 0

Iran yamenyesheje Amerika ko izabona isomo ry'intambara niramuka yongeye kuyirasaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran, Ismaeil Baghaeil yabwiye Amerika yakoze amahitamo mabi ku myanzuro bahaye icyo gihugu kugirango intambara irangire.Ni ibyo yavuze nyuma y’uko Perezida Trump asabye ko Iran ihagarika burundu gutunganya ubutare bwa iraniyum ndetse bakareka burundu gucura ibitwaro bya kirambuzi.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Iran yaburiye Amerika ko nibagabaho ibitero bazayiha isomo

Byatangiye Iran igeza kuri Pakistan ibyifuzo byayo ku mugambi wo guhagarika intambara imaze amezi abiri. Muri ibyo byifuzo Perezida Trump yavuze ko bidashobora kwemerwa n’Amerika ahubwo bagomba kwemera ibyo Amerika ishaka byose. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa mbere tariki 11 Gicurasi 2026 Ismaeil Baghaeil yabwiye abanyamakuru ko Amerika isabwa kuva mu karere igakurayo ibirindiro byayo kandi igatanga impozamarira z’ibyangijwe mu ntambara. Iran yanasabye ko yakwizezwa niba Amerika itazongera kuyitera.