M23 yashyikirije u Rwanda abarimo Brig. Gen Ezéchiel Gakwerere wari mu bayobozi ba FDLR

Mar 1, 2025 - 13:38
 0

Umutwe wa M23 washyikirije u Rwanda abarwanyi b'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR barimo Brig Gen. Gakwerere Ezechiel, Major Ndayambaje Gilbert na bagenzi babo 12 baherutse gufatirwa ku rugamba bari bafatanyijemo na FARDC, SAMIDRC, Ingabo z'u Burundi na Wazalendo barwanya M23.

Ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC, inzego z’umutekano zakiriye Brig. Gen Ezéchiel Gakwerere, uzwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stany. Ni Umunyamabanga Mukuru wa FDLR (mu rwego rwa politiki).

Yavukiye muri komini Rukara muri Perefegitura ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu karere ka Kayonza, mu ntara y’Iburasirazuba.

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari umuyobozi wungirije waryo.

Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu muri Butare.

Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Umuyobozi wa Brigade ya 509 mu Ngabo z'u Rwanda, Col Joseph Mwesigye, avuga kuri Brig. Gen Ezéchiel na bagenzi be yavuze niba hari abakoze ibyaha bazagezwa imbere y'ubutabera .

Ati "Igikurikiraho, turabaha inzego zibishinzwe, bagende bakurikirana umwe ku wundi. Niba hari ufite ibyaha bya Jenoside akurikiranwe, ashyikirizwe ubutabera. Niba hari ukurikiranweho ibindi byaha na we ashyikirizwe inzego zibireba. Abasigaye tubatware i Mutobo." 

Brig. Gen Ezéchiel wari n'Umunyamabanga Mukuru wa FDLR yagejejwe mu Rwanda 

Mar 1, 2025 - 13:52

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.