
Burna Boy yasubije umukobwa umushinja kudasohoza isezerano
Umuhanzi wo muri Nigeria Boy Boy, yakuriye inzira ku murima umukobwa bakomoka mu gihugu kimwe witwa Sophia Egbueje wakamejeje ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu muhanzi baryamanye akamwemerera imodoka ya Lamborghini ariko akaza kumwigarika.
Sophia Egbueje amaze iminsi arikoroza kuri interineti ashinja Burna Boy kuba baramaranye ijoro ryose bishimisha akamwemerera Lamborghini ariko akananirwa gusohoza isezerano rye.
Mu majwi yashyizwe hanze aganira n’inshuti ye, Sophia yasobanuye ko uyu muhanzi abinyujije kuri nyiri akabari bahuriyemo, yabanje kumwegera maze bagategura umuhuro waje gutinda.
Yavuze ko nyuma Burna Boy yongeye kumwiyegereza, maze inshuti ye, Ama Reginald, ikamwumvisha ko agomba guhura na we birangira bahuye.
Nyuma y'uko ibi birego bikomeje gukwira hose, Burna Boy yagiye kuri Instagram aririmba indirimbo irimo amagambo avuga ati " Ntabwo njya ngura Lamborghini. Niyo mpamvu uri gusakuza."
Aya magambo ya Burna Boy ari mu marenga nayo yakomeje gutuma abantu bajya mu rujijo ntibasobanukirwa neza ikiri kujya imbere.
Ku rundi hande, kuri uyu wa 01 Werurwe 2025, Burna Boy afite igitaramo i Nairobi muri Kenya kuri Uhuru Gardens.