Tracy Melon wo muri Uganda yavuze urwo akunda Element EleéeH
Umuhanzikazi Tracy Mirembe wamamaye nka Tracy Melon wo muri Uganda yahishuye ko icyamamare akunda cyane ari Element EleéeH, ndetse ahamya ko akunda imiterere n’imyitwarire ye.
Uyu muhanzikazi avuga ko ubwo yahuraga na Element EleéeH usanzwe atangunya akanakora indirimbo ze bwite, yabonye ari umuntu utuje cyane, ukora ibintu bye ku murongo, ndetse utagira magambo menshi.
Tracy Melon wamamaye mu ndirimbo nka 'Kakana', 'Ogenda Kukilaba', 'Sumagiza', n'izindi, ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Mr Henrie wa 'Galaxy FM' ubwo yari amubajije umusore yihebeye.
Asobanura ibyo akundira Element EleéeH, Tracy Melon yavuze akunda uburyo aba atuje, yitonze, akagira amagambo make ndetse aba asa nk'uworoheje muri we.
Element EleéeH ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda, cyane cyane bigaragarira no mu bitaramo yakoreye muri iki gihugu, aho abafana bazaga muri ibi bitaramo by'umwihariko abakobwa bagaragazaga ko bamwishimiye cyane bakanamuha amafaranga ari ku rubyiniro.
Tracy Melon avuga ko icyamamare akunda ari Element EleéeH


Kinyarwanda
English
Swahili









