Rusizi: Mudugudu akurikiranyweho gukubita umugore we
Umugabo w’imyaka 39 usanzwe ari Umuyobozi w’umudugudu, yatawe muri yombi akekwaho gukubita umugore w’imyaka 38 akamukomeretsa ku jisho.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mpoga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi ku wa 5 Nyakanga 2025.
Saa Munani z’ijoro nibwo abanyerondo bumvise uyu mugabo ari kurwana n’umugore we bajya gutabara, bahageze basanga umugore yakomeretse ku jisho, bamubajije avuga ko umugabo amukubiseho telefone.
Uyu mugore we yahise ajya ku bitaro bya Mibilizi umugabo yikingirana mu nzu bukeye arakinguzwa ajya gufungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyakabuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yavuze ko bikimenyekana uyu mugabo bamuhagaritse ku buyobozi bw’umudugudu by’agateganyo ndetse anatabwa muri yombi.
Yagize ati “Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye. Umuyobozi uvugwaho ubusinzi bukabije, gukubita umugore kugeza ubwo amwangije ijisho, gusesagura umutungo w’urugo no kurara mu gasozi, nta ndangagaciro afite zo kuyobora abaturage"
Ushinzwe umutekano mu mudugudu, niwe wabaye ahawe kuyobora umudugudu mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge butegereje inama n’abaturage yo kubibamenyesha no kubahumuriza.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje avuga ko nta myitwarire mibi bari basanzwe bazi kuri uyu muyobozi ko ahubwo ibi bikimara kuba aribwo umugore yagaragaje ko batari babanye neza aboneraho gusaba ba mudugudu kwirinda ingeso mbi z’ubusinzi abibutsa ko bakwiye kubera urugero rwiza abo bayobora.


Kinyarwanda
English
Swahili









