White House igiye kwakira umukino wa UFC
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko ibiro bye bya White House bigiye kwakira umukino njyarugamba wa UFC [Ultimate Fighting Championship].
Ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025, ni bwo Trump yatangaje ko uyu mukino uzaba mu mwaka utaha ukazaba mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibohoye.
Ati “Hari umuntu waba warigze areba umukino wa UFC, Hari uwabonye Dana White? Tugiye kugira umurwano wa UFC, kandi mutekereze hano muri White House, dufite ubutaka bunini.”
Trump yavuze ko uyu ari umurwano uzaba mu buryo bw’irushanwa rigahuza abakinnyi babigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga, ukazitabirwa n’abafana bari hagati y’ibihumbi 20 n’ibihumbi 25.
Usibye kuba Perezida Trump ari inshuti idasanzwe ya Perezida wa UFC, Dana White, ni n’umukunzi w’uyu mukino, dore ko no mu kwezi gushize yagaragaye mu mukino wa UFC.
Nyuma yo kwemeza uyu mukino, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, na we yanyujije ubutumwa kuri X, avuga ko “bizaba bidasanzwe”.


Kinyarwanda
English
Swahili









