
Kigali: Hatangijwe imishinga yo kuvugurura amasangano y'imihanda
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), cyatangaje kuri uyu wa Mbere ko hatangijwe imishinga irimo kuvugurura amasangano y'imihanda arimo ahazwi nka Chez Lando, Gishushu, na Kicukiro-Sonatubes aho hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y’umuhanda (flyover bridge) kiva ahari Simba Supermarket, kizajya gikoreshwa n’imodoka zisanzwe kugira ngo bisi zitwara abantu zijye zica mu wo munsi usanzwe. Iki kiraro kikazaba gifite uburebure bwa metero 500.
Uyu mushinga ukaba uri muri gahunda zo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe (Kigali Urban Transport Improvement Project -KUTI). Biteganijwe uzahanga imirimo igera kuri 400 mu gihe umushinga uzaba ushyirwa mu bikorwa ndetse 30% bazaba ari abagore bazahabwa akazi.
Iki kigo kandi cyatangije imishinga y’umuhanda uzateza imbere ubuhahirane n’igihugu cy’Uburundi.
Ni umushinga wiswe ‘Burundi-Rwanda Integrated Development Project (BRIDEP)’ uhuriweho n’ibihugu byombi ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere.
Ni umushinga ugamije guteza imbere ubwikorezi bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi, no guteza imbere ubuhahirane mu karere muri rusange.
Uyu mushinga uzakora imihanda ya kaburimbo ya’ibirometero 215.3, utwaye miliyoni 413.22 z’Amadolari ya Amerika, ndetse ukore n’inyigo ku bindi birometero birenga magana ane n’inzira eshatu zo mu mazi.