Nduba: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baremeye abatishoboye (Amafoto)
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, baremeye imiryango itandukanye y’abatishoboye kugira ngo irusheho kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi cyabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025 ubwo hakorwaga inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.
Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bo bishyuriye mituweli imiryango irenga 300 ndetse anaha abaturage babiri inka mu rwego rwo kugira ngo zizabafashe kwiteza imbere.
Umuturagewahawe inka witwa Nsengimana Innocent, yavuze ko yabyishimiye cyane kubera ko agiye gutuma azajya abona amata ndetse n’ifumbire.
Ati “Nari mbayeho ntagira ifumbire mfite ariko ubwo mbonye inka bigeye kumfasha kujya mbona ifumbire n’amata menshi kubera ko kugira ngo abana bayabone byansabaga kujya kuyagura.”
Undi mugabo w’abana batanu witwa Ntawuhigimana Innocent, ukora akazi k’ubuhinzi nawe yemeje ko inkayahawe igiye gutuma umusaruro yabonaga wiyongera.
Yagize ati “ busanzwe ndi umuhinzi rero kuba mbonye inka bizamfasha kongera umusaruro nabonaga kuko nzajyambona ifumbire nyinshi ntarushye ikindi nzajya mbona amata kubera ko nabonaga amata kuko nagiye ku igare.”
Perezida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nduba, Shingiro Girbert, we yavuze ko baremeye abaturage batishoboye kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.
Ati “ Turishimira byinshi twagezeho uyu mwaka, ngira ngo wabonye ko hari abahawe inka, turishimira ko abanyarwanda banywa amata iyi gahunda nziza yatangijwe na nyakubwaha Perezida Paul Kagame natwe tuyikora kugira ngo kuyishyira mu bikorwa.”
Yongeyeho ko banishyuriye mituweli imiryango irenga 300 kugira ngo izabashe kwivuza no kugira ubuzima bwiza mu rwego rwo kugira abanyamuryango batuje ndetse banabayeho neza.
Muri iyi Nteko rusange y'Abanyamuryango ba FPR yabereye mu Murenge, uyu muryango wungutse abandi banyamuryango bashya barenga 1000.
Urubyiruk rwacinye akadiho karahava
Ni inteko rusange yari yitabiriwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi benshi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba,Nibagwire Jeanne, arimo gucinya akadiho
Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nduba barimo gucinya akadiho
Byari ibyishimo bikomeye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Nduba bungutse abandi banyamuryango bashya barenga 1000


Kinyarwanda
English
Swahili









