Kigali:Utuzu dutanga udukingirizo twafashije abagiraga ipfunwe ryo kujya kutugura mu maduka
Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima ishyiriye utuzu dutanga udukingirizo ku buntu mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu rubyiruko bahamya ko byabafashije cyane by’umwihariko abagiraga isoni zo kujya kutugura mu maduka.
Kuva aho mu duce tuzwi ko twiganjemo uburaya hashyizwemo utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza rya virusi itera SIDA, nk’i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge hatangwa udukingirizo turenga ibihumbi bitanu mu cyumweru kimwe.
Bamwe mu rubyituko rutuye muri aka gace no mu bindi bice by ‘Umujyi wa Kigali bo mu babwiye UKWELITIMES ko utu tuzu tubafasha cyane kubera ko nta ugikora imibonano mpuzabitsina idakingiye yitwaje ko yabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura.
Bavuga ko mbere bagiraga isoni zo kujya kugura udukingirizo mu maduka ku buryo hari n'abo byatumaga bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko iki kibazo cya kemutse.
Iyakaremye Alain yagize ati " Kera hari n'igihe wagiraga isoni zo kujya kugura agakingirizo muri boutique bigatuma urira umwana aho."
Bahizi Claude we yagize ati " Utu tuzu twafashije benshi cyane kubera ko uragenda ukaka udukingirizo ushaka ku buryo nkeka ko nta ukimanuka kizimbabwe."
Umukobwa ukorera uburaya i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo, nawe yemeza ko utu tuzu tubafatiye runini.
Ati " Rwose leta yaradufashije kubera ko udukingirizo twaratuguraga bikaduhenda cyane ariko ubu uragenda ugafata utwo wifuza bitewe n'abagabo uba uteganya kubona."


Kinyarwanda
English
Swahili









