Imiti yunganira Coartem igiye kujya ikoreshwa mu kuvura Malaria

Apr 22, 2025 - 17:36
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC),gitangaza ko hagiye kujya hakoreshwa indi miti ivura malaria yunganira iyajyaga ikoreshwa ya Coartem.

Habanabakize Epaphrodite , Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malariya yagize  iyi miti mishya igiye gukoreshwa mu rwego rwo guhangana na Malaria igenda ikwirakwira hirya no hino.

Ati: “Muri uyu mwaka hashobora gukoreshwa indi miti iza kunganira Coartem mu rwego rwo kugira ngo turebe ko twahangana.”

Habanabakize avuga ko iyo miti yatangiye kugera mu bitaro bimwe na bimwe ariko izajya igenda ihinduranywa uko ibihe bisimburanye mu rwego rwo guca intege agakoko gatera iyo ndwara.

Ati: “Muri zone A niba twakoreshaga coartem; zone B tugakoresha undi muti icyo gihe umwaka nurangira tuzahinduranya turebe ko twakomeza guca intege agakoko gatera malariya kugira ngo katamenyera umuti umwe tukazabura imiti yo kuvurisha.”

Kuba haboneka umuti urenze umwe, ni imwe mu ntwaro yo guhashya iyi ndwara kuko uzajya ayinywa (imiti), bizajya bituma akira vuba bitewe n’umubiri w’umuntu.

RBC, yafashe izi ngamba  nyuma y’uko bigaragaye ko hari abarwayi bamwe batakivurwa na Coartem kandi iyo ndwara iri kwiyongera mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse iri kugaruka yarahinduye amayeri.

Ibipimo bya RBC byo mu mezi atatu ashize bigaragaza ubwiyongere bwa malariya mu gihugu hose byagaragaje ko hari abarwayi ibihumbi 112, kandi hafi 40%, bakaba ari abo mu Karere ka Gisagara.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.