issa
Burera: Bahangayikishijwe n'abajura  biba amatungo ku manywa y'ihangu

Jan 7, 2026 - 19:39
 0

Abatuye mu karere ka Burera bavuga ko ubujura bukabije bw'amatungo bumaze gufata indi ntera ku buryo basigaye bayagendana aho bagiye hose kubera gutinya.kwibwa ayo matungo.

Abaturage batuye mu mirenge ya Kinoni na gahunga yo mu karere ka Burera, nibo bavuga ko bahisemo kugendana n'amatungo yabo aho bagiye hose, bitewe nuko iyo bayasize mu rugo abajura bayiba bakajyana inyama zayo kuzigurishiriza mu karere ka Musanze.

Abaturage baganiriye na TV1, bavuga ko muri ako gace ubujura bumaze gufata indi ntera ku buryo amatungo yabo yibwa n'abajura, ndetse bakabikora no ku manywa y'ihangu.

Umwe mu baturage yagize ati " Ihene, ingurube n'inka byose barimo kubyiba, ari kumanywa no mu ijoro. Icyo nakwifuza, abajura nabo babafatire ingamba."

Umukecuru utuye muri ako gace nawe ahamya ko ubujura bukabije, bwibasira aboroye amatungo magufi n'amaremare.

Yagize ati " Banyibye ingurube ifite amezi barayibaga, ibyana babiha imbwa, barongera banyiba ihene, birakabije inka nazo baraziba."

Hari undi muturage uvuga ko abiba amatungo baniba imyaka yabo batarasarura.

Aragira ati " Ikibazo cy'abajura, twagisakujeho kenshi, abajura batwiba ni ijoro imyaka mu mirima bagasarura."

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko ikibazo cy'abajura mu Murenge wa Kinoni na gahunga, kizwi ndetse bamwe mu bacyekwaho ubujura barafashwe.

Ubutumwa yandikiye umunyamakuru yagize ati " Mwiriwe neza, amakuru y'ibi bikorwa bibi, Polisi yarayamenye ndetse ikora ibikorwa byo gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare, aho abasaga 12 bamaze gufatwa n'amwe mu matungo arimo inka ebyiri zaragarujwe zisubizwa ba nyirazo."

Jan 7, 2026 - 20:37