issa
Kigali: Ibiyoga bitujuje ubuziranenge biri gutuma bamwe mu bagore bambura ubusa(Amafoto)

Jan 7, 2026 - 19:48
 0

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bugarijwe n'ikibazo cy'ubusinzi bukabije buturuka ku nzoga zitujuje ubuziranenge ziri kugaragara mu dusantere two muri uyu murwa mukuru.

Bamwe muri aba baturage babwiye UKWELITIMES, ko batiyumvisha impamvu inzego zibishinzwe zazo zidashyira imbaraga mu kurwanya inzoga z'inkorano ziri mu dusantere tw'uyu Mujyi.

Aba baturage bavuga, ko izi nzoga zikomeje kwangiza bwa benshi no kubakoresha amahano kubera ko hari n'abagore basigaye bazinywa bikarangira bakuyemo imyenda ku gasozi.

Ubwo umunyamakuru es UKWELITIMES, yanyuraga mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yasanze hari umugore wasinze nyuma yaho aza no gukuramo imyenda yose asigara yabaye ubusa, abari bamuri hafi bayabangira ingata.

Uwitwa Bizimana Innocent wo mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko bahangayikishijwe n'uburyo izi nzoga zitujuje ubuziranenge, zisigaye zituma abagore bambura imyenda.

Ati " Ibiyoga birahari hose ahubwo sinzi Niba gahunda yo kubirwanya Ari iyo mu Ntara gusa, none se nawe uzajye mu buduka bwinshi uzabina utuyoga tw'utwagwa tuba turimo twa 200 cyangwa 300, ndakubwiye ngo abagore baratunywa bakarangira bamvaye ubusa."

Undi mugore utuye mu Murenge wa Gahanga,Akarere ka Kicukiro, we yagize ati " Bazahenzure neza inzoga zose ibyo zikorwamo uzamubwira,kuko maze n'abagore basigaye bambara ubusa?"

Yakomeje agira ati " Noneho kuva aho batangiriye kujya bagurisha n'inzoga z'ibice nibwo abantu basaze  n'uje hari umaze gukuramo imyenda rwose."

Umugabo utuye mu Murenge wa Nyamirambo, we yagize ati " Gasharu ho turabimenyereye sana n'ibisanzwe abagore n'abo batunanye abasinzi."

UKWELITIMES yagerageje guhamagara Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine kugira ngo atubwire icyo bari gukora kuri iki kibazo cy'ubusinzi biterwa n'inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje kugaragara mu Mujyi wa Kigali ntiyabasha kuboneka.