Ngoma: Hatangijwe Urugerero rw'Inkomezabigwi
Mu karere ka Ngoma niho hatangirijwe Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, mu butumwa bwahatangiwe abarangije amashuri yisumbuye basabwe kurangwa no kwimamaza ubumwe n'ubudaheranwa.
Gutangiza Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, ku rwego rw'Igihugu byabereye mu Murenge wa Murama mu karere ka Ngoma, ahahuriye abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 baturutse mu mirenge ya Murama, Rukira na Kibungo yo mu karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba.
Mu kiganiro cyatanzwe na Eric Mahoro, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, yagarutse ku kamaro k'Urugerero, yibutsa urubyiruko ko urwo rugererero, rwagaruwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki ya 16 Ugushyingo 2007. Urubyiruko rwibukijwe ko Urugerero rwahozeho mbere y'umwaduko w'abakoroni ari bo banarukuyeho bagamije gusenya ubumwe bw'abanyarwanda.
Mu butumwa yageneye abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri 2024/2025, batangiye Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyirindandi Cyriaque, yagarutse ku bikorwa Intore zizakora ku rugererero mu karere ka Ngoma.
Yagize ati " Nishimiye kubaha ikaze muri aka karere kacu ka Ngoma kuri uyu munsi w'ingenzi wo gutangiza Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13. Intore zikaba zizakora ibikorwa by'imirimo y'amaboko nko kubaka amazu y'abaturage batishoboye, guharura imihanda y'imigendarano, kubaka uturima tw'igikoni, kubaka ibikorwa remezo bizagaragara ko ari ngombwa, hashingiwe kubiri hafi yabo."
Visi Meya yakomeje agira ati" Izi Ntore zizafasha kandi mu bukangurambaga butandukanye, burimo gahunda y'isuku n'isukura kurwanya igwingira imirire mibi n'ibindi. Intore zizahabwa ibiganiro zinatozwe akarasisi n'inzego z'umutekano dusanzwe dufatanya."
Visi Meya Mapambano yakomeje asaba urubyiruko kugira indangagaciro zo gukunda Igihugu no kwimamaza ubumwe.
Yagize ati " Ntore rero urugerero ni ishuri ry'indangagaciro, rukaba n'umusingi wo kubaka urubyiruko rukunda Igihugu no kwigira ku badaheranwa bw'abanyarwanda. Iyi gahunda igomba gutuma tugira ubudaheranwa kandi bigatuma abakiri bato biga amateka yacu n'umuco wacu nk'abanyarwanda. Ni umwanya wo kwimakaza indangagaciro zo gukunda u Rwanda no kurwitangira, kurwimana no kwimakaza ubumwe bwacu nk'abanyarwanda."
Mu ijambo rya Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yibukije urubyiruko rwatangiye Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13, akamaro ko gutorezwa mu iterero n'ibyo bazaryungukiramo.
Yagize ati " Ni umwanya wo kongera kwibutsa urubyiruko rwacu inshingano zarwo mu Kubaka ubumwe bw'abanyarwanda, urugerero turufata nk'ishuri rikomoka ku muco, ni urubuga rutoza urubyiruko kuzaba abayobozi beza bo mu bihe bizaza."
Guverineri Rubingisa yakomeje agira ati " Ndashishikariza intore zacu kwitabira Urugerero, mubishyizeho umutima, rubyiruko muzatorezwa aha, n'abazatorezwa ku masite yandi atandukanye mu Gihugu, urugerero ndabasaba kurwitabira mubishyizeho umutima, bivuze ko musabwa gukomeza gukora neza inshingango, mukazakurikira neza ubutumwa n'amahugurwa muzahabwa, mwubaha abayobozi bazabatoza .
Mukanarangwa n'indangagaciro z'itorero zirimo gukunda Igihugu, kwitanga gukorera hamwe no kugira ishema ry'Ubunyarwanda no kumva ko iterambere ry'Igihugu ari ryo dushyira imbere, no kumva icyo dusabwa kugira ngo turigereho kandi tukarigeraho ntawusigaye inyuma."
Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 13 rufite insangamatsiko igira iti" Duhamye umuco w'ubutore twimakaza ubumwe n'ubudaheranwa." Mu turere twose Urugerero ruzitabirwa n'abarenga 40,000 barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









