issa
Gushakisha ‘Tip’ kimwe mu bitera abakobwa bakora muri “Salon de coiffure” kwagaza abagabo

Nov 28, 2025 - 12:36
 0

Hashize imyaka itari mike bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali bakora mu nzu zitunganya umusatsi ‘salon de coiffure’ bavugwaho kurarura abagabo b’abandi.

Bamwe muri aba bakobwa bakora bo mu Mujyi wa Kigali bakora mu nzu zitunganya umusatsi ‘salon de coiffure’ babwiye UKWELITIMES gushakisha amafaranga y’inyongera akunze kwitwa ‘Tip’ ari byo bituma rimwe na rimwe bagaza abagabo n’abasore baba bari koza mu mutwe.

Ibi aba bakobwa babivuze nyuma y’uko hari abantu batandukanye bemeza ko hari n’igihe iyo bari kuboza mu mutwe barengera bagatangira kubagaza kugira ngo bagire amafaranga babasigira ndetse ngo hakaba hari n’abo biviramo gukundana nyuma.

Uwayezu Marie Claire, ni umukobwa w’imyaka 32 ukora akazi ko koza mu mutwe abagabo baba bamaze kogoshwa muri Salon de Coiffure iherereye mu Mujyi wa Kigali, wemeza ko Tip ariyo ntandaro ituma abakobwa benshi bagaza abagabo.

Yagize ati “ Erega amafaranga nta kintu atakoresha umuntu nabyo wari ubizi? Rero ntiwaba uzi ko umuntu ari bugusigire Tip y’ibihumbi 2 cyangwa ibihumbi 3 ngo ubure kumwagaza kugira ngo yishime anakwiyumvemo kandi uzi neza ko nta n’ingaruka biri bukugireho.”

Undi mukobwa witwa Chantal nawe ukora muri Saloon de coiffure iherereye i Nyamirambo, nawe ahamya ko iyo ari koza umugabo cyangwa umusore mu mutwe akoresha uburyo bwose kugira ngo aze kumusigira Tip.

Ati “ Ntakubeshye nanjye iyo mbonye ko umugabo cyangwa umusore ngiye koza mu mutwe ari umusirimo ngerageza gukoresha uburyo bwose kugira ngo aze kusigira tip ku buryo no mu gituza mpagera nkanamukandakanda ahantu hose ku buryo nawe iyo agiye gusohoka agira isoni zo kugenda nta kintu ansigiye.”

Uwitwa Uwera Divine, we yemeza ko amafaranga ya Tip abafasha cyane ariko hari benshi akunze gusenyera.

Ati “ Tip nta muntu utayikunda nanjye rwose iyo umuntu atayimpaye namwitayeho namuhaye serivisi neza uko abyifuza birambabaza ariko ikibazo n’uko n’umugabo uyiguhaye akenshi adashobora kugenda atakwatse nimero ya telefone ikindi hari nk’ubwo uba uri nko kumwoza unamwagaza nawe ukabona ahise ahinduka ari gushaka ko agukoraho.”

Yakomeje avuga ko hari n’abagabo benshi bamara guha tip abakobwa bakora muri saloon de coiffure bagahita babafata nk’indaya nyuma bakazabahamagara basaba ko bahurira ahantu kugira ngo bakorane imibonan muzabitsina.

Ubwo UKWELITIMES yari irimo gutegura iyi nkuru hari umwe mu bagore wanze ko amazina ye atangazwa washinje abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali bakora mu nzu zitunganya umusatsi ‘salon de coiffure’ kurarura abagabo anashimangira ko buri gihe umugabo we iyo agiye kwiyogoshesha amuherekeza ndetse adashobora kwemera ko abo bakobwa bamwoza mu mutwe.

Hari ubwo abakobwa bakora muri Saloon de Coiffure barengera bagatangira kwagaza abagabo ahandi hantu hatari mu mutwe