issa
Nonese abafana ba Rayon Sports baziyice! Chairman wa APR FC agaruka ku bafana barimo kurizwa no gutsindwa muri iyi minsi

Nov 28, 2025 - 11:14
 0

Chairman wa APR FC Brig. Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko abafana bakwiye kwihanganira umusaruro w’amakipe bakunda ndetse anagaruka ku basesengura umutoza uko bishakiye.

Ibi Chairman wa APR FC yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isibo Radio, ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025. Uyu muyobozi agaruka kuri byinshi ndetse yemeza ko abakunzi b’amakipe bakwiye kujya bihangana kuko gutsindwa bibaho ariko mbere bakabanza kurera ibyo ubuyobozi burimo gukora.

Yagize ati “ Biragoye gucunga amarangamutima y’abafana, wa mugani hari n’abiyahura ariko sindumva mu Rwanda ko hari uwiyahuye kandi mu bihugu by’abaturanyi bariyahura. Abafana icyo nababwira nuko kubaka hari aho bihera. Reba nka Liverpool bayitsinze imikino irindwi kandi ifite umukinnyi wa Milliyoni zirenga 100 z’amayero, reba Manchester United. Abafana bacu bashaka bareba ibyo dukora niba bitandukanye n’iby’abandi bakora.”

Yakomeje agira ati “ Kuba umufana yahangayika azakomeza ahangayike. Nonese abafana ba Rayon Sports baziyice, reba imyaka bamaze badatwara igikombe, bizagenda bite? Ariko bagomba kwihangana, buriya bazagera aho babitware.”

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, agaruka ku mutoza Abderrahim Taleb ukomeje kwikomwa n’abakunzi b’iyi kipe ndetse n’abasesenguzi muri rusange, yavuze ko we abona akirimo kubaka ibintu bye kuko hakiri kare.

Yagize ati “ Umutoza nibwo akiza, hashize imikino Umunani ya Shampiyona. Abakinnyi bavuye ahantu hatandukanye, nta buryo bw’imikinire bwari buhari nawe arimo gushaka uburyo bw’imikinire ye. Umutoza wari uhari (Darko Novic) uko yakinaga niko uyu arimo gukina? Biratandukanye.

Yakomeje agira ati” Njyewe hari ibintu byinshi mbona bimutera kudatsinda cyangwa gutsinda atemeza ariko nkanjye tubana, sinavuga ngo nta kigenda. Tugiye gusesengura, sindi nka babandi bajya kuri Radiyo bakavuga ibyo bashaka, ngo nta kigenda. Njya nibaza mukoresha ubuhe buryo musesengura imyitwarire y’umutoza cyangwa ko umukinnyi yakinnye nabi.”

Ibi ntabwo Chairman abyumvikanaho n’abakunzi ba APR FC kuko babona uyu mutoza akina nabi ndetse ko gutsinda bigorana cyane.

Ikipe ya APR FC iheruka gutsinda Marine FC ibitego 2-1 bigoraye. Mbere yaho iyi kipe yari yatsindiwe mu karere ka Musanze na Musanze FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona.

Abderrahim Taleb afitiwe icyizere n'ubuyobozi bwa APR FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Nonese abafana ba Rayon Sports baziyice! Chairman wa APR FC agaruka ku bafana barimo kurizwa no gutsindwa muri iyi minsi

Nov 28, 2025 - 11:14
Nov 28, 2025 - 11:15