issa
Umutoza wa APR FC ababajwe no gukina na Pyramids FC adafite Ouattra

Sep 27, 2025 - 09:23
 0

Umutoza wa APR FC, Abaderrahim Taleb, yatangaje ko gukina na Pyramids FC adafite Djibril Ouattra bizaba bitoroshye.

Ku wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino ubanza ifitanye na Pyramids FC wa CAF Champions League. Iyi myitozo yabereye bwa mbere kuri Kigali Pele Stadium ahazabera uyu mukino.

Nyuma y’imyitozo umutoza wa APR FC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaruka kuri byinshi birimo Djibril Cheick Ouattra ufite uburwayi kugeza ubu. Taleb yatangaje ko gukina na Pyramids FC atamufite kandi ari umukinnyi ukomeye n’ibintu bigoye ariko bigomba gushakirwa umuti.  

Yagize ati “ Ikibazo dufite ubu ni uko tutari kumwe na Djibril Ouattra, kuko nk’uko mwabibonye n’umukinnyi uzana imbaraga n’umwuka mwiza mu ikipe. Nubwo atari hano, ikipe yose ishyize hamwe kandi yiteguye uyu mukino n’ubwo tuzakina n’ikipe ikomeye.”

Yakomeje agira ati “ Mfite abandi bakinnyi b’abasore bakiri bato kandi bafite inyota yo kwigaragaza, nka William Togui na Mamadou Sy. Bari gukora cyane, kandi njyewe mbona ari imbaraga nshya mu ikipe.”

Uyu mutoza kandi yagarutse ku burwaye bwa Djibril Ouattra woherejwe mu Rwanda ubwo APR FC yari irimo gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup.

Yagize ati “ Hari ikibazo cya Ouattra wahuye n’uburwayi ubwo twari muri Tanzania. Yari yatangiye neza, atsinda ibitego, akaba umwe mu bakinnyi bacu beza. Nyuma yaje kurwara, agira umuriro, atangira kugira ibimenyetso nko gutitira no kuruka. Twahisemo kumwohereza i Kigali kwa muganga ku Bitaro bya Gisirikare, ariko ubu ari koroherwa. Azamara nibura icyumweru aruhuka, bityo ntazakina umukino ubanza cyangwa uwo kwishyura.”

Umutoza wa APR FC yahaye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe ku cyo kwitega muri uyu mukino ubanza ndetse nuwo kwishyura izakina na Pyramids FC.

Yagize ati “  Ku bafana, sinshobora kubasezeranya intsinzi, kuko umupira w’amaguru ugira byinshi bikemurwa n’ibyemezo bito. Ariko icyo mbizeza ni uko tuzakina dushyizeho umutima wose, twirinda amakosa, kandi dukina uko tubizi. Iyo ibyo byose byubahirijwe, bishobora kuduha intsinzi.”

Uyu mukino APR FC yakaniye cyane, uteganyijwe tariki 1 Ukwakira 2025, ku wa gatatu w’icyumweru gitaha. Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium saa Munani z’amanwa.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umutoza wa APR FC ababajwe no gukina na Pyramids FC adafite Ouattra

Sep 27, 2025 - 09:23
Sep 27, 2025 - 09:43