Gen Muhoozi yavuze ko nta mu Civile uteze kuyobora Uganda uko byagenda kose
General Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, akaba n'umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha yatangaje ko nta wundi muntu n’umwe uteze kuzigera ayobora igihugu cya Uganda ubwo ise Museveni azaba avuye ku buyobozi kubera ko ingabo za gisirikare zidateze kubyemera.
Ni mu butumwa bwe yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, aho yavuze ko ingabo n’ishyaka rya PLU ko nta muntu n’umwe wundi biteze kuzemerera kuyobora igihugu cya Uganda nyuma ya Perezida Museveni uretse umuntu uzava mu ngabo za gisirikare cyangwa Polisi gusa bityo ko nta mu Civile uteze kuzigera ayobora Uganda.
Yagize ati" Nta mu Civile uteze kuzigera ayobora Uganda nyuma ya Perezida Museveni. Twe Inzego z’umutekano n’ ishyaka rya PLU nti duteze kubyemera. Uzasimbura Museveni nava ku buyobozi agomba kuzaba ari umusirikare cyangwa umupolisi.”
Muhoozi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yakomeje avuga ko Ubuyobozi bw’ishyaka rya PLU Museveni abarizwamo kubufatanye n’ ingabo za gisirikare hamwe na Polisi ko ari bo bazagira uruhare rukomeye mu guhitamo umuyobozi uzayobora Uganda mu gihe Perezida Museveni azaba atakiyobora.
Muhoozi yakomeje avuga ko ishyaka rya PLU nta nyungu rigamije nk’andi mashyaka ari kwiyamamaza ashaka ubuyobozi ahubwo ko ari ishyaka ryiza ry’abaturage rigamije guteza imbere imiyoborere myiza, kuzamura ibikorwa remezo muri Uganda no kwita ku baturage b’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe igihugu cya Uganda kiri mu myiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe kuzaba mu bihe biri imbere ndetse kugeza ubu Perezida Museveni akaba ageze kure y’iyamamaza mu baturage ndetse na bagenzi be bahanganye barimo Bobi Wine bakaba batangiye ibyo bikorwa mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









