issa
RwandAir yagabanyije ibiciro by’ingendo ku kigero cya 50%

Sep 26, 2025 - 20:44
 0

RwandAir yatangaje igabanyuka rikomeye rya 50% ku biciro by’ingendo zayo zigana mu byerekezo bitandukanye ku Isi hose, kugeza ku wa 30 Kamena 2026.

Ibi byatangajwe ku wa 26 Nzeri 2025 binyuze ku mbuga nkoranyambaga za RwandAir, aho iyi sosiyete yasabye abagenzi gukoresha amahirwe adasanzwe yo gukora ingendo ku giciro cyagabanutseho kimwe cya kabiri.

Mu butumwa bwayo yagize iti “Ishimire igabanyuka rya 50% ku biciro by’ingendo zacu mu bice bitandukanye kugeza ku wa 30 Kamena 2026. Ni umwanya wawe ngo uzenguruke Isi kuri kimwe cya kabiri cya tike, wibonere ubwiza bwa za pariki, imijyi n’inkombe z’inyanja.”

Ni ku nshuro ya kabiri mu gihe kitageze ku mezi abiri RwandAir itangaje igabanyuka rikomeye ry’ibiciro. Mu kwezi gushize, yari yatangaje irindi gabanyuka rya 50% rigenewe ingendo zakozwe mu mpera z’icyumweru (kuwa Gatanu, kuwa Gatandatu no ku Cyumweru), ryagombaga kurangirana na tariki ya 30 Ugushyingo 2025.

Kuri ubu, abagenzi bazabona amahirwe yo kugenda ku biciro bihenze cyane mu gihe cy’amezi icyenda ari imbere, bigatuma sosiyete y’u Rwanda ikomeza guhatana ku isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere.

RwandAir ikorera mu byerekezo birenga 23 hirya no hino ku Isi. Imibare igaragaza ko mu 2024 yatwaye abagenzi barenga miliyoni 1, ikaba ifite intego yo kuzagera ku batari munsi ya miliyoni 1,2 mu 2025/26.

Ibi bigabanyuka bishobora kongera umubare w’abagenzi bakoresha RwandAir ndetse bikazamura isura y’u Rwanda nk’igihugu gifite sosiyete y’indege ihendutse kandi igezweho.

Sep 26, 2025 - 20:49