Itsinda rigizwe n’abasirikare bakuru ba Sri Lanka ryasuye RDF
Itsinda riturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka ryasuye icyicaro gikuru cya RDF mu rwego rwo kwigira ku rugendo rw’u Rwanda mu kubaka ingabo z’umwuga no guteza imbere igihugu.
Iri tsinda rigizwe n’abasirikare n’abanyeshuri 18, riyobowe na Brig Gen Narinda Dissanayeke ryasuye icyicaro cya RDF giherereye Kimihurura, mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubaka ingabo z’umwuga ndetse no ku iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru ruzinduko rwatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga ruzasozwa ku ya 8 Kanama 2025. Iri tsinda ryakiriwe ku mugaragaro n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ari kumwe na Col Silver Munyaneza ushinzwe igenamigambi muri RDF.
Mu kiganiro yagejeje ku bashyitsi, Brig Gen Rwivanga yasobanuye uko Ingabo z’u Rwanda zavuye mu bihe by’intambara zikaba igisirikare cy’umwuga.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite uruhare rukomeye mu kurinda ubusugire bw’igihugu, guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano.
Brig Gen Narinda Dissanayeke, yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko baje kwigira ku buryo Ingabo z’u Rwanda zubatse ubushobozi bwazo ndetse n’uko igihugu cyageze ku iterambere rifatika.
Ati “Dushimira amahirwe twagize yo kumenya amateka y’u Rwanda, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gusobanukirwa uburyo igihugu cyashoboye kwiyubaka ku buryo bushimishije nyuma y’icyo gihe.”
Muri uru ruzinduko, iri tsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Banasuye kandi inzu ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside (Campaign Against Genocide Museum) kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’ubutwari bwaranze urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Uruzinduko rw’iri tsinda ruzakomeza no mu zindi nzego za Leta n’ibigo bifitanye isano na Minisiteri y’Ingabo mu rwego rwo kurushaho kwigira ku rugendo rw’u Rwanda mu kubaka umutekano, amahoro n’iterambere rirambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









