issa
Cameroon yazindutse mu matora ashobora kugeza Paul Biya ku myaka 99 ayobora

Oct 13, 2025 - 07:42
 0

Abaturage ba Cameroon kuri iki cyumweru bazindutse mu matora ya Perezida ashobora kongera gushyira ku butegetsi Paul Biya umukuru w’icyo gihugu umaze imyaka irenga 40 akiyobora akaba na Perezida wa mbere mukuru ku isi ugejeje imyaka 92 akiri ku butegetsi.

Biya, wamaze gufungura uwo muhango ubu ufite imyaka 92, ari mu bakandida icumi bemerewe kwiyamamaza ni mu gihe aramutse atsindiye iyo manda nshya y’imyaka 7 yazayirangiza afite imyaka 99. Yageze ku butegetsi mu 1982 asimbuye Perezida wa mbere w’icyo gihugu, Ahmadou Ahidjo.

Kuva icyo gihe Paul Biya yagiye yegukana amatora yose yakurikiyeho manda zirindwi zose, bituma Cameroon kuva yabona ubwigenge mu 1960 kugeza ubu imaze imyaka irenga 60 iyoborwa n’abaperezida babiri gusa.

Impungenge ku buzima bwe no ku miyoborere

Ubuzima bwa Biya bwagiye bwibazwaho cyane na benshi mu banyapolitike bo hirya no hino ku isi ariko by’umwihariko abo muri icyo gihugu cya Cameroon, kubera kugaragaza imbaraga nkeya mu miyoborere ndetse no kuba igihe kinini akimara i Burayi, ibyo bigatuma imiyoborere ye ya buri munsi igenda ishyirwa mu maboko y’abayobozi b’ishyaka rye ndetse n’abo mu muryango we.

Biya ahanganye n’abakandida icyenda baturuka mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo na bamwe bahoze ari abajyanama be mu myaka yatambutse ibyo bikaba bikomeje kumushyiraho igitutu ko iyo manda arimo kwiyamamariza ashobora kutayitsinda.

Muri abo bakandida icyenda kugeza ubu Paul Biya ahanganye nabo wakita ibikomerezwa barimo Bello Bouba Maigari wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Cameroon hamwe na Issa Tchiroma Bakary nawe wahoze ayobora Minisiteri y’Imirimo muri icyo gihugu.

Abaturage barasaba impinduka muri Cameroon

Cheukam Ginette, umukobwa w’imyaka 34 bivugwa ko yatoye mu bambere aganira n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu yavuze ko yatoye mu ba mbere, ariko ntiyatora Paul Biya.

Yagize ati “Ibintu bigomba guhinduka. Imibereho yacu yarahindutse, kubona serivisi kwa muganga biragoye. Nta mihanda dufite ihari yose yuzuyemo ibyobo. Ibintu byose byarangiritse mu gihugu. Ni yo mpamvu natoye umukandida ushobora guhindura ibintu mu gihugu cyacu. Sinizera uburyo amatora akorwamo hano iwacu ariko mfite icyizere".

Ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera

Cameroon ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano by’umwihariko mu burengerazuba bw’icyo gihugu, aho ingabo za leta yacyo zikomeje kurwanya abateza umutekano muke muri icyo gihugu aho abavuga ururimi rw’Icyongereza bashaka kwica abavuga Igifaransa.

Ni mu gihe bikomeje gutangazwa ko mu majyaruguru y’icyo gihugu, inyeshyamba za Boko Haram zikomeza kugaba ibitero bikomeye mu bice byegereye umupaka wa Cameroon na Nigeria hafi y’umugezi Ekok.

Ibi bikomeje kuba mu gihe Raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka gutangazwa ivuga ko igihugu cya Cameroon nibura 43% by’abagituye babayeho mu bukene bukabije hashingiwe ku ngano y’amafaranga binjiza, uburezi babona ndetse na serivisi z’ubuzima bahabwa.

Umubare w’abatoye n’igihe ibyavuye mu matora bizatangarizwa

Cameroon kugeza ubu ifite abaturage barenga miliyoni 29 kuri iki cyumweru ku wa 12 Ukwakira hari hateguwe ibiro byo gutoreramo bisaga ibihumbi 31, ni mu gihe kugeza ubu byatangajwe ko abagera kuri miliyoni umunani ubu ari bo bamaze gutora barimo ibihumbi 34 by’abatoye bari hanze ya Cameroon.

Ni mu gihe ibikorwa byo gutora byo bivugwa ko byarangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Komisiyo y’Amatora y’icyo gihugu ikaba iteganya ko nibura tariki ya 26 Ukwakira ari bwo ibisubizo ntakuka bizava mu majwi y’amatora bizatangazwa.

Oct 13, 2025 - 10:04