Patrick Herminie ni we watsindiye amatora ya Perezida muri Seychelles
Patrick Herminie, uyobora ishyaka rya United Seychelles ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Seychelles, kuri iki cyumweru ni we wegukanye amatora ya Perezida muri icyo gihugu, atsinze Perezida Wavel Ramkalawan wari uri ku butegetsi.
Ibi byatangajwe mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, na Komisiyo y’amatora ya Seychelles aho yatangaje ko Patrick Herminie uyoboye ishyaka rya United Seychelles yabonye amajwi 52.7%, mu gihe Wavel Ramkalawan wari ku butegetsi we yagize 47.3% bituma atsindwa amatora yaherukaga kuba ku wa 27 Nzeri 2025.
United Seychelles ni ishyaka ryaherukaga kuyobora icyo gihugu cya Seychelles muri 2020, nyuma yo kuyobora kuva mu mwaka wa 1977 rikaba icyo gihe ryari rimaze hafi imyaka isaga 40 ku buyobozi.
Herminie nyuma yo kwemezwa nk’uwatsinze amatora mu ijambo yagejeje ku batuye icyo gihugu ryaciye kuri television y’icyo gihugu yashimiye byimazeyo abo baturage bamugiriye ikizere avuga ko na we adateze kubatenguha mu kubakorera ibyo bifuza.
Yagize ati “Baturage banjye ndabashimira cyane ku kizere mwangiriye nanjye nzita cyane ku bibazo byanyu ngamije kubikemura."
Herminie ubu watsindiye amatora yayoboye Inteko Ishinga Amategeko muri Seychelles kuva muri 2007 kugeza 2016. Yakomeje avuga ko kuba ishyaka ubu ayoboye rikomeje kugirirwa ikizere ndetse rikaba rinafite uburambe ku buyobozi bizabafasha mu mikorere y’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Herminie atsindiye kuyobora Seychelles mu matora yasubiwemo nyuma y’uko nta mukandida wari wabonye amajwi ahagije mu cyumweru gishize, ni mu gihe abaturage benshi batuye icyo gihugu batoye ku wa gatandatu, nubwo ibikorwa byo gutora byari byatangiye ku wa kane.


Kinyarwanda
English
Swahili









