Kamonyi: Baguwe gitumo bamaze kubaga ingurube bibye
Abasore babiri barimo Kamana Jean Marie Vianney na Niyitegeka Jean d'Amour bo mu Kagari ka Kabuga, mu murenge wa Ngamba,Akarere ka Kamonyi hafatiwe abasore babiri bakekwaho kwiba ingurube bakayibagira ku gasozi bagahita bajya kuyigurisha.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025.
Amakuru avuga nyiri iyo ngurube akimara kubona ko itungo rye ryabuze, yahise atanga amakuru arahererekanywa kugera mu buyobozi, maze batangira guhiga irengero ryaryo nyuma baza kuribona abaryibye bamaze kuribaga bagiye kurigurisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa,Munyakazi Epimaque,yabwiye umunyamakuru ko aya makuru bayamenye bayabwiwe n’abaturage bahita batangira kushakisha iyo ngurube bafanyije n’abaturage n'inzego na DASSO bafata abakekwa ariko basanga iryo tungo bamaze kuribaga.
Aba basore bakekwaho ubu bujura bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB iherereye mu Murenge wa Rukoma mu gihe nyiri ukwibwa we yagiriwe inama yo guhita ajya gutanga ikirego.


Kinyarwanda
English
Swahili









