issa
Eric Rwabidadi yabaye Umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Afurika yo Hagati na Cameroun

Sep 18, 2025 - 10:54
 0

Eric Rwabidadi yabaye Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, (IFAD) muri Afurika yo Hagati n’Umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Cameroun.

Uyu mugabo yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun, Lejeune Mbella Mbella ibaruwa imwemerera kuba umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, (IFAD) muri Afurika yo Hagati n’Umuyobozi Mukuru wa IFAD muri Cameroun.

Ibiro bya IFAD muri Afurika yo Hagati, bigenzura ibikorwa by’iki kigega muri Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Chad, Gabon, Guinea Equatorial, Centrafrique, ndetse na Sao Tome et Principe hagamijwe kurandura ubukene mu byaro no guteza imbere ubuhinzi burambye.

Eric Rwabidadi afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, ubugenzuzi n’ubuyobozi muri za leta n’izindi nzego, haba mu rwego rw’ibigo byigenga, imiryango mpuzamahanga, cyane cyane IFAD aho amaze imyaka 20 akora kandi yagiye ahabwa imyanya myinshi mu bihugu bitandukanye n’ahantu hatandukanye.

Uyu mugabo yanakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda no mu bikorwa bitandukanye birimo gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba za Leta, gucunga ndetse no kugenzura imishinga y’iterambere ry’ibyaro, haba mu bihugu bivuga Icyongereza n’Igifaransa no mu miryango y’uturere itandukanye

Eric Rwabidadi yanahagarariye IFAD mu bihugu bitandukanye kandi agira uruhare mu gukora imishinga myimshi bituma agira uburambe mu mikorere ya IFAD ndetse anaba Umuyobozi w’ibikorwa bya IFAD Mu Rwanda, Kenya, Burundi, Zambia, Armenia, Djibouti, Jordanie, na Iraq.

Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa IFAD muri Sudani y’Epfo, Eritrea na Somalia ndetse azwiho cyane ibijyanye no guteza imbere urwego rw’abikorera no gushyiraho ingamba z’ibihugu, zibanda cyane ku bufatanye bwa Leta n’abikorera bugamije iterambere ry’ubuhinzi buteza imbere ubukungu burambye, guhanga imirimo, n’ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.