Kapiteni wa Singda Black Stars yamennye ibanga bazakoresha basezerera Rayon Sports
Kapiteni wa Singida Black Stars, Khalid Aucho, yatangaje ko iyi kipe ifite abasore bakiri bato bafite umutima wo gukora cyane ari nacyo abona kizatuma bitwara neza imbere ya Rayon Sports.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, Nibwo Singda Black Stars yasesekaye hano mu Rwanda aho igiye gukomereza imyiteguro y'umukino ubanza wa CAF Confederations Cup izakina na Rayon Sports.
Singida Black Stars ikigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kanombe, Kapiteni w'iyi kipe Khalid Aucho yatangaje byinshi ndetse aza no gukomoza cyane kuri uyu mukino uzaba utoroshye cyane.
Aucho yatangaje ko intego bafite ari ukubona amanota kuri uyu mukino bazakinira hano mu Rwanda.
Yagize ati " Iyo tubonye amanota ayo ari yo yose, tubifata nk’intsinzi ikomeye, kandi tugomba gushimira Imana. Twaje hano dushaka amanota, hanyuma tugasubira mu rugo."
Khalid Aucho avuga ko nta byinshi azi kuri Rayon Sports ariko avuga ko yari aziranye na Muhire Kevin wakinagamo ndetse ko yari n'inshuti ye cyane, gusa yumva bavuga ko ari ikipe nziza.
Kapiteni yatangaje ko abakinnyi ba Singda Black Stars bakorera hamwe ariko bakaba bafite abasore bakiri bato bafite umutima wo gukora cyane. Yemeza kandi ko nibashyigikirwa nabo bazatanga ibyishimo.
Yagize ati " Oya, dukorera hamwe, dukorera hamwe. Dufite abasore bakiri bato barimo kuzamuka kandi bafite umutima wo gukora cyane bakorera ibishoboka byose igihugu. Igihe badushyigikiye natwe tuzabaha ibyishimo."
Khalid Aucho avuga ko bubaha buri kipe ariko intego zabo ari ukugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
Yagize ati "Twubaha buri kipe nk’uko natwe batwubaha. Ariko intego yacu ni ukugera mu matsinda. Ntitwaje hano mu biruhuko, twaje hano guhangana. Barashaka gutsinda, natwe turashaka gutsinda."
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025, nibwo uyu mukino uzaba, utangire saa Moya z'ijoro kuri Kigali Pele Stadium.
Singda Black Stars yatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup


Kinyarwanda
English
Swahili









