Rayon Sports yatsinze Amagaju FC abafana batahana umunezero
Ikipe ya Rayon Sports yabonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Amagaju FC igitego kimwe ku busa.
Ku isaha ya saa Moya z'ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, nibwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Amagaju FC watangiye. Ni umukino ikipe ya Amagaju FC yarimo kwataka izamu rya Rayon Sports, ibona uburyo ariko ntibwagira icyo bubyara.
Ku munota wa Gatandatu, nibwo Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere yo gutsinda igitego nyuma y'uburyo bwabonwe na Tambwe Gloire ateye ishoti umupira uca hejuru y'izamu ryari ririmo Kamalanduako Kama Henock.
Ku munota wa 14, ikipe ya Rayon Sports yabonye Kufura nziza cyane nyuma y'ikosa ryari rikozwe na Rwema Amza arikorera Aziz Bassane ariko itewe umupira ikurwamo na na Abdel Matumano.
Ku munota wa 20, ikipe ya Amagaju FC yabonye ikarita y'umutuku nyuma yikosa ryari rikozwe na Rwema Amza ahita asohoka mu kibuga. Iyi karita yavuye ku ikosa rikomeye ryakorewe Aziz Bassane muri Metero 20 uvuye ku izamu ariko kufura itewe umupira ukurwamo n'umuzamu.
Ku munota wa 30, Amagaju FC yakinaga ari abakinnyi 10, yahushije igitego nyuma y'uburyo bukomeye Iradukunda Desire yahushije. Ni umupira uremereye yateye imbere y'izamu ariko habura umukinnyi w'Amagaju FC ukoraho kugeza ugiye hanze.
Ku munota wa 39, Rayon Sports yahushije igitego cyari cyabazwe. Ni nyuma y'umupira mwiza Tambwe Gloire yari azamukanye acomekera Musore Prince ateye ishoti umupira uhita uca ku ruhande gato y'izamu.
Igice cya mbere hagati ya Rayon Sports na Amagaju FC cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice twabonye Rayon Sports igerageza guhanahana umupira neza ndetse irema uburyo bukomeye bubiri. Ni Amagaju FC yabonye uburyo bwo gutsinda ariko wabonaga Rayon Sports yayirushije.
Igice cya Kabiri cyatangiye Rayon Sports ifite imbaraga nyinshi kuko wabonaga itangiye gukina umukino wo guhanahana ndetse ubona igera imbere y'izamu cyane rya Amagaju FC.
Ku munota wa 47, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Habimana Yves. Ni umupira yabonye nyuma yo kuzamukanwa na Ndayishimiye Richard ugarurwa na ba myugariro ahita atera mu izamu ishoti rikomeye cyane.
Ku munota wa 57, Rayon Sports yahushije igitego cya Kabiri ku mupira mwiza Habimana Yves yari yongeye kubona. Ni umupira mwiza watewe na Tambwe Gloire umuzamu Henock kuwufata biranga ariko Yves ateye umupira uca ku ruhande.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda ishaka igitego cya Kabiri ari nako abakinnyi barimo Tambwe Gloire, Aziz Bassane bagenda batera hanze y'izamu ry'Amagare FC. Abakinnyi barimo Harerimana Abdul Aziz, Sindi Paul Jesus na Adam Bagayogo bahawe iminota yo gukina.
Ku munota wa 87, Aziz Bassane yahushije igitego ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y'urubuga rw'umuzamu wa Amagaju FC ariko Henock ahita awushyira hanze y'ikibuga.
Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itahanye amanota atatu nyuma y'igitego kimwe cyatsinzwe mu gice cya Kabiri. Ni Rayon Sports yakinnye neza ariko kubona ibitego byinshi biranga.
Amagaju FC nyuma yo gutsindwa byatumye igumana amanota 4 naho Rayon Sports yahise igira amanota 10 iguma ku mwanya wa kabiri irushwa amanota abiri na Police FC iyoboye.
Habimana Yves yatsindiye Rayon Sports igitego


Kinyarwanda
English
Swahili









