issa
Huye: Isiganwa ry’imodoka rya Huye Rally ryafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’ako Karere

Oct 25, 2025 - 08:10
 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira mu karere ka Huye ibyishimo n’akanyamuneza byari byasendereye ku baturage batuye muri ako karere mu murenge wa Ngoma ubwo hatangizwaga ku mugaragaro isiganwa ry’imodoka rimaze kumenyerwa nka Huye Rally ryafunguwe n’umuyobozi w’ako karere.

Ni isiganwa ryari ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za leta barimo Meya w’akarere ka Huye Ange Sebutege, Umugaba Mukuru w’Ingabo muri ako karere, Umuvugizi wa Polisi muri ako karere, mu gihe abaturage bari baje kwihera ijisho nabo bari benshi mu mihanda isiganwa ryaberagamo.

Ni isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 10 barimo abahanga ndetse banafite amazina akomeye hano mu Rwanda barimo umwari kazi Miss Aurore Kayibanda, Miss Kalimpinya Queen wanahawe amahirwe na benshi bitewe n’uko ari umwe mu bitwaye neza, Kubwimana Emmanuel ndetse na Semana uzwi nka Ish Kevin wari ufatanyije na mukuru we Hakizimana Jacques.

Ange Sebutege Umuyobozi w’akarere ka Huye aganira na UKWELI TIMES yavuze ko ako karere gakora cyane kugira ngo gakire igikorwa nk’icyo, ndetse ko iryo siganwa rifasha abashora imari muri uwo mujyi wa Huye gukorera amafaranga mu kwakira abashyitsi batandukanye baba bitabiriye iryo siganwa, ndetse ko rifasha abaturage kwisanzura binyuze muri siporo rusange iba yari yabanjirije.

Yagize ati “Ni irushanwa rikunzwe cyane n’abaturage batuye muri aka karere kacu ka Huye, ni yo mpamvu dukorana na RAC Federation y’isiganwa ry’imodoka kugira ngo ribere hano iwacu i Huye. Nanavugako rero ari isiganwa rizana ibyishimo n’ubwisanzure mu baturage bacu, ariko niyo mu mujyi wacu hashyushye akanyamuneza ari kose ku baturage n’abashyitsi ari benshi, bifasha n’abikorera gukora neza bakinjiza amafaranga."

Yakomeje avuga ko iryo siganwa rituma urubyiruko rukunda siporo ndetse rikaba n’uburyo bwiza bwifashishwa mu gukangurira abaturage gukora ibikorwa by’ubumwe n’iterambere.

Ati "Iri siganwa rigaragaza ko siporo atari ukwishimisha gusa ahubwo umuntu ashobora kurikora bikamuha inyungu, ni muri ubwo buryo rero haba harimo no gukundisha abakiri bato iryo siganwa kugira ngo nabo mu bihe biri imbere bazaduhagararire mu karere kacu.

Uretse ko hatabaho ibyo bikorwa gusa, ahubwo iryo siganwa rina dufasha mu bukangurambaga butandukanye, bityo bikadufasha mu iterambere kuko abitabiriye isiganwa badufasha mu muganda rusange bityo bikagirira akamaro abatuye a karere kacu.”

Ni mu gihe bamwe mu baturage bari baje kwihera ijisho iryo siganwa bishimiye cyane uko ubuyobozi bw’akarere ka Huye bubaha ibyishimo bikabafasha kuruhuka binyuze muri siporo rusange iba yabanjirije iryo siganwa.

Dushimimana Daniel yagize ati “Turashima cyane ubuyobozi bwacu budutekerezaho bukatuzanira iri siganwa ngo ribere hano iwacu i Huye. Ubu nge naturutse i Tumba kubera ko iri siganwa riduha ibyishimo ndetse rikadufasha no kuruhuka.”

Bamwe mu bayobozi ba Huye Mont Hotel, inyubako iherereye hafi y’aho iryo siganwa ryaberaga, baganira na UKWELI TIMES bavuze ko iryo siganwa ribafasha kubona abakiriya kuko riba ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyamahanga baba bavuye mu bihugu bitandukanye ndetse n’abaturage baba bavuye mu bice bitandukanye byo muri ako karere, bityo bigatuma imikorere yabo igenda neza.

Iri siganwa ryatangijwe kuri uyu wa gatanu, biteganyijwe ko rigomba gusozwa tariki ya 26 Ukwakira 2025, ari naho abatsinze bagomba gutangazwa nk’uko UKWELI TIMES yabitangarijwe na bamwe mu bayobozi bahagarariye iryo siganwa.