issa
Gicumbi: Abagore barashinjwa kutita ku miryango yabo kubera  kurara mu tubari

Jan 19, 2026 - 19:00
 0

Abaturage batuye mu gasantire ka Musasa mu karere ka Gicumbi, bagaragaza ko baterwa impungenge n' abagore badakozwa ibyo kwita ku miryango yabo, kubera kumara amasaha menshi mu tubari basangira n' abagabo batashakanye nabo

Abatuye mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Mutete nibo bavuga ko bamwe mu bagore bubatse ingo batubahiriza inshingano zo kwita ku miryango yabo bitewe nuko baba bibereye mu tubari barikumwe n'abandi bagabo barimo gusangira inzoga, mu gihe abagabo  babo bava gushaka ibitunga urugo nibyo bahashye bagasanga abagore badahari ngo babiteke.

Abaturage baganiriye na TV1, bavuga ko bamwe mu bagore badakozwa ibyo kwita ku miryango yabo , kuko baba bibereye mu tubari kugeza ubwo bataha igicuku kinishye abandi bagataha mu rukerera.

Umwe mu bagabo yagize ati " Abagore baratunanira, baratunaniza, barara mu kabari hano, bakadusanga mu rugo turyamye kuko umugore aba yihuriye n'abandi bagabo baturusha inoti bakaba barikumwe."

Uwo mugabo akomeza avuga umugabo ugerageje gukebura uwo babana, byitwa kumuhohotera bagahitamo kuruca bakarumira.

Yagize ati " Ntabwo ngira ijambo ryo kuvuga, iyo mvuze, aba avuga ko muhohotera, akiruka ajya kwa ceya mani ( Chair man ) bimeze nabi, ubu abagore nibo bayoboye abana nibo bayoboye."

 Bamwe mu bagore nabo bavuga ko hari abagabo bagowe kuko abagore baba bibera mu tubari bakanenga bamwe  mu bagore bajya tubari bagataha mu rukerera.

 Umwe mu bagore yagize ati " Saa tatu gusa se? Na Saa sita na Saa munani, umugabo hari igihe aba yarumiwe akajya gutekera abana akabamesera ubundi akaryama."

Uwo mugore akomeza agira ati" Leta yaduhaye uburenganzira ariko ntago yaduhaye uburenganzira bwo kwiyandarika nanone, niba wowe mugore ufite icyaka, genda unywe ubwo bushera bwa 500 utahe ujye kwita ku mwana, wite no ku mugabo wawe. Niba birenze iyo Saa saha  ya Saa tatu ikagera umugore ari mu kabari nibafate uwo mugore bamufunge banamuhane na nyiri akabari bamutegeke icyo gukora."

 Undi mugore nawe yagize ati "Umugabo urugo niwe urwitaho akarengera abana be, umugore we aba asangira n'abandi bagabo bananiranye gutyo. Ubwo rero abagabo mwazabarenganura usanga ari ikibazo mu Murenge wa Mutete."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutete Mwanafunzi Deogratias, aganira na TV1, aravuga ko ubuyobozi bukangurira  abaturage kwirinda ubusinzi ariko ko uwo basanze yarengereye bamugira inama yo guhindura imyitwarire.

Aragira ati" Tubakangurira ko bagira umuco wo kutajya mu byo kunywa ibisindisha ngo bajye mu businzi, ariko no mu bugenzuzi dukora abo tubona batandukira tubagira inama y' uko bajya banataha hakiri kare. Umuco wo kwitabira umurimo niwo twabakangurira bakanirinda iyo imyitwarire idakwiye."

Uretse iyo myitwarire ivugwa ku bagore batita ku miryango yabo kubera kwibera mu tubari amasaha menshi, muri uyu Murenge wa Mutete hanavugwa abagabo batita ku ngo zabo kubera abakobwa bakiri bato bahisemo gutungwa no kwicuruza bizwi nk'uburaya bahonga amafaranga abo bakobwa aho gutunga ingo zabo. Abaturage bakavuga ko ibi bikorwa bigayitse, binateza amakimbirane mu miryango.