issa
Kenya: Umunya Afurika y'Epfo yapfiriye mu bwiherero

May 9, 2025 - 19:19
 0

Ku wa gatatu, tariki ya 7 Gicurasi, umugabo wo muri Afurika y'Epfo witwa Mark Nalon Minter, bamusanze yapfiriye mu bwiherero bw'amacumbi ya Parklands, i Nairobi.

Nk’uko abapolisi babitangaza, Minter yari yageze muri Kenya ku ya 1 Gicurasi mu rugendo rw’akazi bikaba byari biteganyijwe  ko yagombaga kuhava taliki ya 10 Gicurasi.

Ibinyamakuru  bitandukanye birimo nka  sauce.co.ke na The star.co.ke, bibitangaza ko ngo uyu mugabo yari kumwe  n’umugore bitasobanuwe niba yari uwe cyangwa niba yari inshuti.

Uyu mugore yabwiye abayobozi ko nyuma yo kurya, bombi bagiye kuryama, ariko bukeye bwaho abona ko Minter atari mu buriri, niko gusanga yaguye mu bwiherero.

Ibi bikimara kuba bahise bahamagara imbangukiragutabara ariko ihagera basanga yashizemo umwuka.

Mu bugenzuzi bw’ibanze bwakozwe, Polisi ngo yasanze  imiti itandukanye mu mufuka wa nyakwigendera, bikekwa ko ikoreshwa mu kuvura Umuvuduko w’amaraso (hypertension) na diyabete.Gusa inzego zitandukanye zikaba zatangiye iperereza kugira ngo bamenye icyateye urupfu.