RED Tabara yahakanye ko ikorana n'u Rwanda na M23
Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wanyomoje ibyo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yawushinje ko ukorana na Leta y’u Rwanda n'ihuriro AFC/M23 ndetse no kugerageza gukuraho ubutegetsi buyobowe na Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.
Ibi uyu mutwe wabinyijije mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) tariki ya 17 Mutarama 2026.
Perezida Ndayishimiye yabwiye umunyamakuru Hariana Veras ko RED Tabara ari igikoresho u Rwanda rwifashisha kugira ngo izatere u Burundi.
Perezida Ndayishimiye yabwiye uyu munyamakuru ukomoka muri Angola ko abarwanyi ba RED Tabara ari bo bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, kandi ko Leta y’u Rwanda ibatoza, hanyuma ikabohereza kongerera imbaraga AFC/M23 muri RDC.
Ku wa 29 Mutarama 2026, Umuvugizi wa RED Tabara, Patrick Nahimana, yatangaje ko uyu mutwe witwaje intwaro udakorana n’u Rwanda, kuko iyo biba bikorana rutari koherereza u Burundi abarwanyi bawo bafatiwe muri Pariki ya Nyungwe mu 2020.
Yagize ati “Umuntu wese ukurikira ibibera mu karere yibuka ko tariki ya 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwahaye Leta y’u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bayobeye ku butaka bwarwo mu ishyamba rya Nyungwe.”
Yakomeje avuga ko ntaho ihurira n’abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015, kuko bizwi neza ko ababikoze bari abasirikare b’u Burundi, mu gihe RED Tabara yariho kuva mu ntangiriro za 2011.
Ati “Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abarwanyi ba RED Tabara ari bo bagerageje coup d’état mu 2015. Abakoze iyi coup d’état yapfubye barazwi neza, barimo abasirikare b’u Burundi bari mu kazi kabo ubwo RED-Tabara yashingwaga mu ntangiriro za 2011.”
RED Tabara yatangaje ko itigeze igirana imikoranire na AFC/M23, haba mbere no mu gihe cy’intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC, igasobanura ko amagambo Ndayishimiye yavuze agamije kuyobya abantu kugira ngo bibagirwe impamvu nyakuri irwanira.
Uyu mutwe wabonyeho kwibutsa Abarundi n’umuryango mpuzamahanga ko urwanya icyemezo cya CNDD-FDD cyo gutesha agaciro amasezerano y’amahoro ya Arusha, afite intego yo gushyiraho ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.


Kinyarwanda
English
Swahili









