issa
Niyigena Clement ni umukinnyi wa Al Hilal SC mu myaka itatu iri imbere

Jan 29, 2026 - 10:56
 0

Myugariro w’Umunyarwanda, Niyigena Clement, yamaze kurangizanya na Al Hilal Omdurman nyuma y'igihe ayivugwamo.

Ku cyumweru tariki 25 Mutarama 2026, nibwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Niyigena Clement arimo kwifuzwa cyane na Al Hilal Omdurman ikina shampiyona y’u Rwanda, ariko umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa atangaza ko batarakira ubusabe bwemewe bw’iyi kipe.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 28 Mutarama 2026, nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo AS Kigali bitego 3-0, Chairman yagaragaye arimo kuganira na Niyigena Clement bisa nkaho arimo kumumenyesha ko hari ubusabe bamaze kwakira kuri we.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu muyobozi wa APR FC yatangaje ko bamaze kwakira ubusabe bwa Al Hilal SC busaba Niyigena Clement, ariko yemeza ko ibiganiro bikirimo ariko nta mwanzuro urafatwa.

Ibiganiro hagati ya APR FC na Al Hilal Omdurman byabaye mu ijoro ryacyeye ndetse amakuru dufite ni uko hari ibyo bamaze kwemeranya ndetse na Niyigena Clement yamaze kumvikana na Al Hilal SC ku myaka azayikinira.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko Niyigena Clement mu ijoro cyacyeye tariki 28 Mutarama 2026 agiye gusinya amasezerano y’imyaka itatu ndetse hategerejwe gusoza utuntu twanyuma na APR FC agahita atangazwa nk’umukinnyi w’iyi kipe.

Uyu musore benshi bafata nka myugariro mwiza uri mu Rwanda, biravugwa ko aratangwaho Milliyoni 174 z’amafaranya y’u Rwands ndetse azajya ahembwa amafaranga akubye inshuro zirenga ebyiri kuyo yahembwaga muri APR FC.

Niyigena Clement yari asigaje amezi atandatu ku masezerano y’imyaka ibiri yasinye muri APR FC. Uyu mukinnyi niwe wahembwaga amafaranga menshi mu bakinnyi b’abanyarwanda ikipe ya APR FC ifite kuko yafataga ibihumbi 3500 by’Amadorari.

 Niyigena Clement yagarutse muri 11 mu mukino w'umunsi wa cyenda wa  shampiyona - APR FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373