issa
Umusaruro w'imyaka itanu ya Yvanny Mpano 

Jan 29, 2026 - 10:47
 0

Yvanny Mpano amaze kuririmba mu bukwe 500 kuva mu 2020 kugeza mu 2025.

Umuhanzi w'indirimbo z'Urukundo Yvanny Mpano yahishuye ko kuva mu 2020 kugeza mu 2025 nibura yaririmbye mu bukwe 500.

Ibi Yvanny Mpano yabitangarije ku ISHUSHO TV mu kiganiro kitwa The Evening Wave aho yari yaje kwamamaza indirimbo yakoranye na Riderman yitwa Indani.

Yvanny Mpano yagize ati"Niba nibuka neza maze kuririmba mu bukwe 500 kuva mu 2020".

Yvanny Mpano yasobanuye ko yigeze kuririmba indirimbo zirimo iby'ubusinzi abafana be bakamwamagana bitewe n'uko yabamenyereje indirimbo zitsa ku mubano w'abashakanye.

Uyu muhanzi ari gushyira hanze indirimbo zigize album amaze igihe akoraho. Ni umwe mu bahanzi bakundirwa imirongo iganisha ku rukundo.

Jan 29, 2026 - 10:49