issa
Abafana ba Gen.Muhoozi  baramusaba gusohoza isezerano afitanye na Bobi Wine

Apr 1, 2025 - 09:51
 0

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba ari kotswa igitutu n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwishyuza umurwano we na Bobi Wine.

Mu minsi yashize nibwo Muhoozi yasabye umurwano Bobi Wine, aho yavuze ko kumwica ari ibintu byoroshye cyane, bityo ko niba yumva yiyizeye yazaza bagakina umukino w'iteramakofi.

Bobi Wine ntiyatinze kwemera ubusabe bwa Gen. Muhoozi, amubwira  ko naramuka amutsinze azareka politike, ariko kandi nawe naramuka amutsinze azareka inzoga, amusaba kuvuga igihe umurwano uzabera nawe akavuga aho uzabera.

Kuva icyo gihe Gen. Muhoozi yaryumyeho ntiyongera kugira icyo abivugaho, kuri ubu akaba ari gusabwa ko yavuga niba yaratinye Bobi Wine cyangwa se akabishyira mu bikorwa.

Icyakora rero, abantu benshi ntabwo babifashe nk'ibintu bya nyabyo, aho bemeza ko aba bombi byari uguterana amagambo byo ku mbuga nkoranyambaga, ko bose ntawakemera kwishora mu mirwano n'undi.

Apr 1, 2025 - 09:54