
Spice Diana yahishuye ko nyina yamusabye kubyara umwana
Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Dina, yatangaje ko nyina yamusabye kureba uko yabyara umwana, nubwo yemeza ko atamushyiraho igitutu.
Mu kiganiro Spice Diana yagiranye n'abakunzi be kuri TikTok, yavuze ko mu mwaka washize ubwo yari kumwe na nyina akamubwira ibyo azakora mu 2025 akumva nta gahunda yo kubyara afite, byamutunguye amubwira ko ashaka umwuzukuru.
Ati "Byatangiye umwaka washize, gusa nta gitutu yashyizeho yewe kugera na magingo aya nta gitutu yashyiraho kuko aziko ibintu mbikora mu buryo bwanjye. Ariko nyine twaraganiriye ambwira ko abyifuza."
Avuga ko yasubije umubyeyi we ko ikibanza kwita ku buzima bwe bwite, iby'abana bikazaba biza nyuma, gusa umubwira ko nawe aba atekereza ku gitekerezo cyo kugira umuryango.
Spice Diana avuga ko nubwo kubaka urugo ari ikintu cy'ingenzi cyane kandi abishaka, gusa ikibazo agira ni uguhitimo umuntu uzamubera se w'abana.
Spice Diana yahishuye ko nyina yamusabye kubyara umwana