Abana basaga 50 bahuguwe ku mikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga (Amafoto)

Apr 1, 2025 - 15:05
 0

Ku wa mbere tariki 1 Mata 2025 mu karere ka Nyarugenge muri M Hotel habereye amahugurwa y'abana 50 bari mu myaka 10-16 y'amavuko ku buryo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti"Ni gute twahuza imbuga nkoranyambaga n'ubuzima busanzwe?"

Muri iyi minsi usanga mu miryango ababyeyi baha umwanya munini ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga ku buryo baburira umwanya abana kugeza nubwo abana nabo bahitamo kwihugiraho bagakoresha imbuga nkoranyambaga kuko baba babuze ubaganiriza.

Ni muri urwo rwego Nobilis Law Firm, Ishusho Tv na RSK bateguye amahugurwa y'iminsi ibiri afite insanganyamatsiko igira iti" Ni gute twahuza imbuga nkoranyambaga n'ubuzima busanzwe?"

Ndasheja Sonia Ruton, umuyobozi wa Nobilis Law Firm yasobanuye ko yatekereje nk'umubyeyi uburyo abana bakwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza.

Ati"Muri Australia hari abana bagira ingaruka zo gukoresha imbuga nkoranyambaga nabi bamwe bakiyahura, abagira agahinda gakabije no mu Rwanda birahari.

Nahisemo gutangiza ubukangurambaga bwo kwigisha abana n'ababyeyi kwirinda ingaruka mbi zo gukoresha imbuga nkoranyambaga".

 Akomeza avuga ko hari abana basangiza amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga ku buryo batigishijwe kare bakwangirika.

Briella Iriza umwe mu bana bahuguwe yagiriye inama bagenzi be ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwiga ari byo bifite umumaro. 

Ati" Gukoresha imbuga nkoranyambaga twiga ibintu bishya ni byiza. Ariko kuzikoresha ibintu bitari ngombwa nko kureba amashusho y'urukozasoni ni bibi. Abana bakoreshe neza imbuga nkoranyambaga kandi bakoreshe neza igihe".

Amahugurwa ari guhabwa abana agamije kubereka ingaruka nziza n'imbi bahura nazo mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ni abana basaga 50 bahuguwe ariko hari gahunda yo kwagura ayo mahugurwa akagera no mu zindi ntara z'i gihugu.

Abana basaga 50 bahuguwe ku mikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga (Amafoto ya Ishusho TV)

Apr 1, 2025 - 16:25

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.