issa
Doja Cat uzataramira bake beza yageze mu Rwanda

Mar 16, 2026 - 12:13
 0

Umuraperi uzataramira bake beza bazitabira igitaramo cye gitegerejwe muri Bk Arena, yageze mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa 16 Werurwe 2026.

Umuraperi Doja Cat yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2026 ahagana saa munani z’urukerera. Doja Cat yageze I Kigali mu gihe ategerejwe kuzataramira muri Bk Arena ku wa 17 Werurwe 2026 mu iserukiramuco rya Move Afrika ritegurwa na Global Citizen. Uyu muraperi ufite Grammy award imwe, azava mu Rwanda yerekeze muri Afurika y’Epfo.

Igitaramo azitabira cyatanze akazi ku banyarwanda barenga 1000, urubyiniro azaba ahagazeho rwubatswe na sosiyete yo mu Rwanda, ibintu byerekana intambwe ikataje mu gutegura ibitaramo mpuzamahanga.

Doja Cat mu 2022 yatwaye Grammy Award, abikesha'Kiss Me More'yakoranye na SZA

Doja Cat aje ari uwa gatatu mu bahanzi bakunzwe ku isi nyuma ya Kendrick Lamar na John Legend. Doja Cat afite igihembo kimwe cya Grammy ariko yahatanye inshuro 19. Igitaramo yitabiriye, abagiteguye bagerageje gutanga amatike y'ubuntu ariko nubundi nta kintu byatanze kuko ari kugurishwa mu rwego rwo kwingingira abantu kuzitabira. Nta mwanya babonye wo kwamamaza igitaramo, icyakora bamanitse amafoto ye mu mujyi wa Kigali nka bumwe mu buryo bwo kumenyekanisha kiriya gitaramo.

Nubwo nta bafana benshi bategerejwe, igitaramo ntikigamije ubucuruzi kuko kiri mu murongo wo kwerekana ko muri Afurika, ibitaramo binini bishobora kuhabera, ikindi bahugura urubyiruko bakanatanga akazi. Iki gitaramo iyo cyamamazwa neza, cyari gusiga u Rwanda hari abantu bashya barumenye nk'uko byagenze kuri John Legend na Kendrick Lamar.

Igitaramo cya John Ligend cyitabiriwe na 8124 bo mu bihugu 41

Muri Australia haturutse abantu batatu,11 baturutse mu Bubiligi. Hari kandi abantu batatu baturutse muri Bénin, babiri baturutse i Burundi, umwe waturutse muri Cameroon, 35 baturutse muri Canada mu gihe Congo Brazzaville haturutse batanu. Muri Australia haturutse abantu batatu,11 baturutse mu Bubiligi. Hari kandi abantu batatu baturutse muri Bénin, babiri baturutse i Burundi, umwe waturutse muri Cameroon, 35 baturutse muri Canada mu gihe Congo Brazzaville haturutse batanu.

Mu Misiri haturutse 22, Ethiopia haturuka umunani, mu Bufaransa hava 21, mu Budage hava abantu 20, muri Ghana haturuka barindwi, muri Côte d’Ivoire haturuka umuntu umwe, naho muri Kenya haturuka abantu 1746.

Muri Madagascar havuyeyo abantu bane, Malawi ivamo batanu, Ibirwa bya Maurice hava bane, muri Namibia haturuka umwe, mu Buholande haturutse 25, muri Nigeria hitabira 40 naho muri Norvège haturutse abantu bane.

Muri Philippines haturutse umuntu umwe, muri Portugal haturuka babiri, muri Qatar haturuka babiri, mu Rwanda ho haguriwe amatike 4685, muri Arabie Saoudite haturuka babiri naho muri Sénégal haturuka abantu batandatu.

Afurika y’Epfo yaturutsemo abakunzi b’umuziki 59, Suède hava 16, u Busuwisi buvamo 17, Tanzania hava 20, Thailand ivamo batandatu, Togo haturuka babiri naho Uganda ivamo 1079.

Si ibi bihugu gusa byaturutsemo abitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena kuko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuyemo 32, u Bwongereza buvamo 64, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivamo 166, Vietnam hava babiri, Yemen hava batanu naho Zimbabwe hava abantu icumi.

Unyujije ijisho muri iyi mibare usanga abaguze amatike yo kwitabira igitaramo cya John Legend i Kigali bagera kuri 8124 mu gihe ibihugu nk’u Rwanda, Kenya na Uganda aribyo byari bifitemo umubare munini w’abacyitabiriye.

Mar 16, 2026 - 15:12