Byinshi kuri Elvis Lenzy ugezweho mu ndirimbo 'Akanyambo'

Mar 18, 2025 - 15:07
 0

Elvis Lenzy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bashya bo guhanga amaso, ugezweho mu ndirimbo nka 'Tina' na 'Akanyambo'.

Elvis Inyarubuga, amazina nyakuri ya Elvis Lenzy, yavutse ku itariki ya 2 Nyakanga 2003, avukira mu mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba. Lenzy yarezwe n'abo mu muryango we wa hafi nyuma kubura ababyeyi be akiri muto.

Yize amashuri abanza kuri New Life Christian Academy mu Karere ka Kayonza, amashuri yisumbuye ayiga mu kigo Agahozo-Shalom Youth Village, giherereye mu Karere ka Rwamagana.

Iki kigo Lenzy yasorejemo ayisumbuye cyanyuzemo abandi bahanzi nka Juno Kizigenza na Compressor utunganya imiziki muri 1:55 AM ya Coach Gaelk.

Muri iki kigo kizwiho gufasha abanyeshuri bahiga gukangura no kwagura impano zabo, Lenzy na we niho yabonye amahirwe ye ya mbere yo gukorera imiziki muri situdiyo yujuje ibyangombwa.

Avuga ko kuva na mbere yakundaga kuririmba aho yabaga ari hose, gusa byabaye byiza ubwo yageraga mu Agahozo-Shalom Youth Village akabona ibikoresho by'umuziki bimufasha gutunganya ibihano bye. 

Indirimbo 'Tina' yagaragaje Lenzy mu ruganda rw’umuziki, yakozwe mu buryo bw'amajwi na Flambeau biganye mu Agahozo-Shalom, ndetse akaba ari we wakoze na 'Akanyambo' aheruka gushyira hanze.

Elvis Lenzy yihariye ku miririmbire iri mu njyana ya Afrobeats imeze nk'iya bahanzi bo muri Afurika y'Iburengerazuba 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Byinshi kuri Elvis Lenzy ugezweho mu ndirimbo 'Akanyambo'

Mar 18, 2025 - 15:07
Mar 18, 2025 - 15:14

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.