Universal Music Group yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego Drake aregamo Kendrick Lamar

Mar 18, 2025 - 16:16
 0

Kompanyi ya Universal Music Group isanzwe icuruza umuziki, yasabye Urukiko rwo muri New York gutesha agaciro ikirego cya Drake yabarezemo abashinja gucuruza indirimbo ya Kendrick Lamar yamusebyaga.

Sosiyete ya Universal Music Group, yashyikirije urukiko inyandiko isaba gutesha agaciro ikirego cya Drake mu nkiko za New York, aho yareze iyi sosiyete kuba yaramamaje indirimbo ya Kendrick Lamar ‘Not Like Us’ yamusebyaga.

Iyi sosiyete ivuga ko Drake yajyanye iki kirego mu nkiko kubera ko yatsinzwe urugamba rwa rap rwo gusererezanya na Kendrick Lamar.

Bavuga ko yatangiye kurega Kendrick Lamar kubera ikimwaro yatewe n’iyo ntsinzwi.

Mu nyandiko UMG yashyikirijwe urukiko, bavuze ko Drake ari we wishoye mu ihangana ku bushake bityo ntawe akwiye gutunga intoki.

UMG ishimangira ko ikirego cya Drake nta kindi kigamije uretse kugerageza kwikura mu isoni nyuma yo gutsindwa na Kendrick Lamar.

Mar 18, 2025 - 16:30

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.