Teng Teng bamutwaye imbuga nkoranyambaga
Youtube channel ya Saad Ssozi uzwi nka Rango Teng Teng iri mu bibazo aho se yasabye ubuyobozi gutabara ikagaruka ku muhungu we. Ku rundi ruhande ariko Michael Kabonge wahoze ari umujyanama wa Teng Teng yavuze ko iyo channel ari we wayishinze bityo nta muntu ukwiriye kuyiburana.
Umugande uzwi cyane ku mbuga nkoranyamba nka Teng Teng ari kumwe na se bakomeje kuvuga ko uwahoze ashinzwe Youtube, Tiktok n’izindi mbuga za Teng Ten yazitwaye akaziyitirira.
Ni inkuru ikomeje kuba nini muri Afurika y’iburasirazuba bitewe nuko Teng Teng yavuze ko adafite ubushobozi bwo kwishyura amashilingi y’ishuri, gusana inzu abamo iva n’ubushobozi bwo gutunga umuryango. Yaba abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda n’ibitangazamakuru bikora inkuru z’imyidagaduro bari kugaruka kuri iyi nkuru.
Se wa Teng Ten yavuze ko uwahoze ashinzwe inyungu ze ‘Manager’ yajyaga amuha $100 asaga 360,000 UGX. Kuri ubu icyo umuryango wa Teng Teng ushaka ni uko ubuyobozi bubafasha kumvisha Michael Kabonge gusubiza imbuga nkoranyamba z’uwo bahoze bakorana. Youtube channel ya Teng Teng ifite miliyoni 4 z’abayikurikira’Subscribers’

Kinyarwanda
English
Swahili








