Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abayobozi ba Polisi ya Burkina Faso
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Thierry Dofizouho Tuina, wari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu ishami ry'Ubugenzacyaha, Missa Millogo.
Aba bayobozi bahuye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, bagiranye ibiganiro byibanze ku gusangizanya ubunararibonye n’imikorere myiza mu rwego rw’umutekano, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, imicungire y’ibikoresho bya Polisi, ubufatanye n’abaturage mu gucunga umutekano ndetse no gukumira ibyaha.
Uruzinduko rw’aba bayobozi kandi rwahuriranye n’ibikorwa byo kwizihiza imyaka 25 Polisi y'u Rwanda imaze ibayeho, aho bifatanyije n’inzego zitandukanye mu bikorwa byateguwe muri uwo muhango.
Banitabiriye kandi imyitozo ihuriweho ya EAPCCO Plus Joint SWAT Training Exercise yabereye mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gihugura ibijyanye no kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange, igamije kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu guhangana n’ibibazo by’iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Kinyarwanda
English
Swahili








