issa
DRC: Imirwano ikomeje guca ibintu mu karere ka Fizi

Jan 29, 2026 - 17:47
 0

Mu karere ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, intambara irakomeje hagati y’abarwanyi ba Twirwaneho bahuje imbaraga na AFC/M23 bahanganye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n'U Burundi, Wazalendo na FDLR.

Iyi mirwano ikomeye imaze iminsi ibiri, yabaye mu midugudu ya Angule na Bikyaka, mu murenge wa Basichola, mu gice cya Tanganyika.

Nyuma y’iyi mirwano, itsinda rya Twirwaneho-AFC/M23 ryashoboye kwigarurira umudugudu wa Bikyaka n’ishyamba riri hafi aho, rihita ryegera imijyi minini irimo Lweba, Lusenda, Mulima ndetse n’umujyi wa Fizi.

Abaturage bo muri ako gace baravuga ko umutekano wabo uri mu kaga, ndetse bagasaba inzego z’umutekano kwihutira gufata ingamba zo kurinda ubuzima n’imitungo yabo.