Gaza: Intambara yaba yageze ku iherezo? Israel yateye intambwe ku masezerano y'amahoro
Guverinoma ya Isiraheli yaraye itoye ingingo yemeza ko icyiciro cya mbere cy’amasezerano y’amahoro yateguwe na Perezida Donald Trump, agamije guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Hamas atangira kubahirizwa.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Isiraheli, ayo masezerano ateganya ko abafashwe bugwate na Hamas bose bagiye kurekurwa, ndetse ibikorwa bya gisirikare, leta ya Isiraheli yakoreraga ku butaka bwa Palesitina cyane cyane muri Gaza bigahita bihagarikwa.
Abayobozi ba Isiraheli bavuze ko iyi ari intambwe ikomeye igana ku mahoro, nubwo hari abagaragaje impungenge ko ibyo byemezo bishobora kuba bigoye gushyirwa mu bikorwa mu gihe Hamas nayo itaragaragaza neza aho ihagaze n'uko izabyitwaramo.
Perezida wa Leta z'unze ubumwe za Amerika Donald Trump, watangije uwo mugambi mu rwego rwo kugarura ituze mu Burasirazuba bwo hagati, nawe yahise atangaza ko intego ari ugushaka amahoro arambye no guha abaturage bose amahirwe yo kubaho mu mutekano n’iterambere.


Kinyarwanda
English
Swahili









