Uvira mu bibazo by’umutekano: HRW iranenga leta ya RDC nyuma y’ivamo rya M23
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW), watangaje ko ivamo rya AFC/M23 "ritunguranye" mu Mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku itariki ya 17 Mutarama 2026, ryasize abaturage bari mu kaga gakomeye, cyane cyane bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo.
Nk’uko HRW ibivuga, ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18 Mutarama 2026, Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo zongeye kwinjira mu Mujyi wa Uvira, umujyi wa kabiri mu bunini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bari bawumaranye ukwezi kurenga bawuvuyemo. Icyakora HRW ivuga ko imitwe ya Wazalendo, ihabwa inkunga na FARDC, isanzwe ifite amateka mabi yo guhohotera abasivili mu bice igenzura.
Clémentine de Montjoye, Umushakashatsi Mukuru wa HRW ku karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko kuba ingabo za Leta zihari byonyine bidahagije mu kurinda abaturage.
Yagize ati: “Kuba Ingabo za Congo zihari gusa ntibihagije kugira ngo birinde abaturage niba Wazalendo bakomeje gufashwa cyangwa kwihanganirwa mu bikorwa byabo byo guhohotera abantu.”
Yakomeje asaba ubuyobozi bwa Congo kwihutira gufata ingamba zikomeye zo kugarura umutekano no kurinda abaturage bose nta vangura, by’umwihariko n’Abanyamulenge.
Ati: “Abategetsi ba Congo bagomba kwihutira kugarura umutekano no kurinda umutekano w’abaturage bose, harimo n’Abanyamulenge.”
Mu nkuru yashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa HRW, uyu muryango uvuga ko wifashishije ubuhamya bw’abatangabuhamya n’isesengura ry’amafoto na videwo byafatiwe muri Uvira, byagaragaje ibikorwa by’ubusahuzi bukabije byabaye nyuma y’ivamo rya M23. Ayo makuru agaragaza ko ingo, amaduka, amatorero n’inyubako za Leta byasahuwe, harimo n’ingo z’abaturage b’Abanyamulenge.
HRW irasaba Leta ya Congo gufata ingamba zihamye zo gukumira ihohoterwa, gukurikirana no guhana abagize uruhare mu gusahura no guhohotera abasivili, kugira ngo umutekano w’abaturage ba Uvira n’inkengero zawo uboneke mu buryo bwuzuye.


Kinyarwanda
English
Swahili









