issa
FARDC iremeza ko iri hafi kwigarurira Minembwe

Feb 2, 2026 - 16:14
 0

Agace ka Minembwe, gaherereye mu misozi miremire yo muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kamaze iminsi kari mu bihe bikomeye by’umutekano muke, nyuma y’uko habaye imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zishyigikiwe n’imitwe ya Wazalendo barwana n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho, kwiganjemo Abanyekongo b’Abanyamulenge.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Operation Sukola muri Kivu y’Amajyepfo, S/Lieutenant Mbuyi Reagan, FARDC imaze iminsi itanu iri mu bikorwa byo kongera kwigarurira Minembwe.

Avugana na Radio Okapi, S/Lt. Mbuyi Reagan yavuze ko imirwano iri kugenda neza ku ruhande rw’ingabo za leta, aho yavuze ko bahanganye n’imitwe irimo AFC/M23, Twirwaneho, Gumino na RED Tabara.

Yagize ati: “Imirwano iragenda neza hagati yacu, ingabo za leta, n’imitwe yitwaje intwaro dufatanyije na yo. Ahantu ha nyuma ni Minembwe. Aka gace nikamara kuzengurukwa, ibindi bikorwa bishobora gutegurwa. Umwanzi arimo gutakaza abantu benshi. Ejo twishe abarwanyi 35.”

Uyu muvugizi yakomeje ashimangira ko FARDC yiyemeje kurinda umutekano w’abasivili, nubwo imirwano ikomeje mu bice bitandukanye by’aka karere.

Ati: “Kubera igihombo barimo guhura na cyo, bamwe mu barwanyi barimo gutera ibisasu mu buryo butarobanuye mu mijyi no mu midugudu irimo abaturage. Ariko twe, ingabo za leta, ntiturwanira mu baturage; dushyira imbere kubarinda.”

Ku rundi ruhande, amakuru ava muri Minembwe avuga ko bamwe mu bantu bakomeye bo muri ako gace basabye byihutirwa urubyiruko kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro, bagafatanya n’inzego zitandukanye mu gushakira akarere amahoro arambye.

Imirwano ikomeje kubera i Minembwe ikomeje guteza impungenge ku buzima bw’abaturage, aho benshi bagaragaza ubwoba bw’uko umutekano muke ushobora kurushaho gufata indi ntera mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo.