issa
Angola yinjiye mu rugamba rweruye na AFC/M23 irwana ku ruhande rwa leta ya RDC na FDLR

Feb 24, 2026 - 15:28
 0

Igisirikare cya Angola cyinjiye byeruye mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyohereza abasirikare benshi ndetse n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi mu rwego rwo gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa.

Iyi ntambwe ifashwe nk’ihindura isura y’intambara imaze igihe ihanganishije ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23. Amakuru aturuka i Luanda avuga ko Angola yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo zayo nyuma y’ibiganiro byagiye biyihuza na RDC ibasaba ubufasha bwo kwisubiza ibice byose AFC/M23 yigaruriye byo muri Kivu y’Epfo n’iyaruguru.

Kohereza indege z’intambara za Sukhoi bishobora guhindura imbaraga ziri ku rugamba, cyane cyane mu bice birimo imirwano ikaze nka Rubaya na Minembwe. Izi ndege zifite ubushobozi bwo kugaba ibitero byihuse no gutanga ubufasha bwo mu kirere ku ngabo ziri ku butaka. Amakuru kandi avuga ko ingabo nyinshi za Angola zageze muri RDC tariki 18 Gashyantare 2026, zikinjira mu rugamba neza kuva ku wa gatanu w'icyumweru gishize tariki 20 Gashyantare 2026.

Ku rundi ruhande, hari impungenge ko kwinjira byeruye kwa Angola mu ntambara bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati y’ibihugu byo mu karere, ndetse bikaba byakurura n’abandi bafatanyabikorwa mu bya gisirikare.

Angola ikoze ibi mu gihe yari imaze igihe ari umuhuza muri ibi bibazo aho Perezida João Lourenço, yari yarizewe na AFC/M23 nk’umuhuza muzima muri aya makimbirane ndetse akaba yari yaranagiye abatumira kenshi I Luanda.

Feb 24, 2026 - 18:13