Abasirikare ba Military Police basoje amahugurwa basabwa gukomeza kuba intangarugero
Mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe mu mujyi wa Kigali habaye umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare bo mu Mutwe ushinzwe imyitwarire myiza mu ngabo z'u Rwanda (Military Police Brigade).
Iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Mata 2026, aho Gen Mubarakh Muganga umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda wayoboye uyu muhango yashimiye abasirikare barangije ayo mahugurwa, abashishikariza gukomeza kwitoza no kongera ubumenyi mu rwego rwo gukomeza ubunyamwuga mu ngabo z’u Rwanda. Yabibukije ko inshingano bafite zisaba imyitwarire myiza idasanzwe, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu kubungabunga indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda no kurangwa n’ubunyangamugayo.
Yakomeje ashimangira ko Military Police ari imwe mu nkingi zifasha ingabo gukomeza kugira discipline, bityo ko bagomba gukoresha ubumenyi bahawe mu kubahiriza amategeko no kurinda isura nziza y’ingabo.
Muri uwo muhango kandi, Gen Mubarakh yafunguye ku mugaragaro ibikorwa remezo bishya byifashishwa mu myitozo n’imyidagaduro y’abasirikare. Ibyo birimo ibibuga bya basketball, volleyball na netball, ndetse na gym igezweho.
Yavuze ko ibyo bikorwa remezo bifite uruhare runini mu kongerera abasirikare imbaraga z’umubiri, kubafasha gukomeza imyitozo ngororamubiri no guteza imbere ubunyamwuga, bityo bagakora akazi kabo neza kandi bafite ubuzima bwiza.

Kinyarwanda
English
Swahili









