Trump yagaragaje umujinya mwinshi kuri Israel na Iran amasaha make nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano
Perezida Donald Trump yagaragaje umujinya mwinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa 24/06/2025 ubwo amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Iran yatangiraga kugaragara nk’aho atangiye gusenyuka.
Trump yanenze impande zombi, ariko anenga cyane Israel, avuga ko “yatangiriyeho kugaba ibitero kuri Iran” “akimara kumvikana natwe.”
“Dufite ibihugu bibiri bimaze igihe kirekire mu ntambara ku buryo batagishoboye no gusobanukirwa ibyo barimo,” Trump yabivuze mu buryo bwuburakari, ashinja Israel na Iran ko byombi byarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano yari yatangaje mu ijoro ryabanjirije uwo munsi.
Perezida yavuze ko atemera ko amasezerano yahagaritswe burundu, ariko yatangaje ko atanyuzwe na Israel cyane cyane, ayishinja kuba yararenze ku masezerano vuba cyane.
“Israel, tukimara kumvikana, bahise baza batangira kugaba ibisasu byinshi cyane, ntabyo nari narigeze mbona mu buzima bwanjye,” yabivuze ubwo yafataga indege agiye mu nama ya NATO mu Buholandi. “Ni byo byinshi twigeze kubona.”
Trump yakomeje kunenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho yanditse ubutumwa bukomeye ubwo yari amaze kuva muri White House ajya muri Marine One.
“Israel. Ntimugatere ibyo bisasu. Mubikoze ni ukurenga ku masezerano. Garura aba pilote bawe nonaha!” Niko Trump yanditse kuri Truth Social.


Kinyarwanda
English
Swahili









